Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, baravuga ko abakobwa n’abagore bo muri kariya gace, basigaye birirwa mu buraya mu rwego rwo gushaka imibereho kuko ngo nta hantu bakibona imikorere yabafasha kubaho umunsi ku munsi. https://imirasiretv.com/umunyamakuru-anitha-pendo-wasezeye-kuri-rba-agiye-gukomereza-akazi-kuri-kiss-fm-amafoto/

 

Abaturage baganiriye na Tv1 dukesha iyi nkuru, bayibwiye ko abishora mu buraya barimo ingeri zose harimo abagore bakuze ndetse n’urubyiruko, ndetse ngo abenshi mu babikora bavuga ko atari ingeso ahubwo ngo ni uko nta mikorere bafite muri iyi minsi, bagahitamo gushakira muri iyo mico mibi.

 

Umwe yagize ati “Biri guterwa n’ubukene abantu bari kuba bafite, bakabona nta handi hantu bagomba guca inshuro, bikaba ngombwa y’uko umuntu n’akubwira ngo naguhe amafaranga ibihumbi bitanu (5000Frw), ukabona nta zindi nzira ugomba kubicishamo. N’ubundi umuntu arakora imikorere ikanga wakora ugahomba, wabona igishoro gishize nta kundi.”

 

Undi ati “Buturuka za Nyakabuye, iriya ruguru…, za Nkungu, hehe hose, butonya butonya, ubukobwa bw’imyaka nka 13 gusa, ugasanga bwuzuye hari ku isoko mu ma kabari buri kunywa inzoga n’abagabo babusambanya. Ni benshi cyane.”

 

Undi na we ati “Nta mikorere ntayo, nyine nta mikorere bafite, bakabura uko babigenza bakajya gusambana n’abagabo. Nanjye ndi umucuruzi usanzwe ariko iyo urebye ugasanga nta mikorere niho abenshi bahera bakajya muri bwa busambanyi.”

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, yavuze ko atari asanzwe azi aya makuru y’uko hari abishora mu buraya gusa ngo ntabwo yumva kimwe nabo kuko muri iki kibaya hari amahirwe menshi y’akazi ku buryo ibi bitagakwiye kubaho.

 

Yagize ati “Tugiye kureba tumenye ngo ni mu buhe buryo birimo bikorwa, dusanzwe tubasura kenshi tuganira n’abaturage, dushaka kuzabirebaho tukabahuza n’amahirwe y’imirimo ihari. N’abakora ibintu nk’ibyo turabagenzura tumenye impamvu yabyo.” https://imirasiretv.com/umunyamakuru-anitha-pendo-wasezeye-kuri-rba-agiye-gukomereza-akazi-kuri-kiss-fm-amafoto/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved