Hari abana bakiri bato hagati y’imyaka 12 na 16 y’amavuko bavugwaho kwishora mu buraya mu karere ka Bugesera, biyise izina ‘Sunika simbabara’. Aba bana bavugwa kuba bari mu murenge wa Rilima mu kagali ka Kaneza mu santeri ya Riziyeri, no mu murenge wa Gashora.
Ni amakuru yamenyekanye mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo Ubuyobozi bw’akarere bwagiranaga ikiganiro n’Itangazamakuru, cyibandaga ku gusobanura icyumweru cyahariwe ubutaka, hanagarukwa kandi ku buzima busanzwe rusange bw’akarere ka Bugesera.
Amakuru yatanzwe n’umwe mu Banyamakuru bari bacyitabiriye, avuga ko igihe cyose agiye gutara inkuru muri iyo mirenge akubitana nabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yavuze ko abo bana atari abazi, ariko kuva ubu bagiye kubakurikirana bashingiye kuri ayo makuru kuburyo umwuga w’uburaya bawucikaho ndetse ababana n’ababyeyi babo bagahabwa inyigisho. Yavuze ko niba bahari koko atazi uburyo byaba bikorwamo, niba abo bana baba mu nzu zabo bwite cyangwa aho baba baba, ariko umwana w’imyaka 12 ataba aba mu nzu ye, bityo bagiye kubikurikirana.
Meya Mutabazi yavuze ko abakora uyu mwuga babana n’ababyeyi bazabegera bigakemuka kuko ngo baba babacuruza kandi ntibyemewe. Yavuze ko icyakora hari n’abana bava mu ngo iwabo bagata ababyeyi bakajya kuba ku mihanda kuko baba babona ariho heza kurusha iwabo, avuga ko akenshi usanga biterwa n’amakimbirane ari mu ngo n’ibindi bibazo bitandukanye, asaba ababyeyi kubana neza bakirindi ingeso mbi n’amakimbirane.