Biravugwa ko hari bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere bimuwe aho bakoreraga bajyanwa mu tundi turere. Kigali Today yatangaje ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa bimuwe mu buryo bukurikira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wakoreraga mu karere ka Bugesera, yimuriwe gukorera mu karere ka Nyabihu. Uwari i Rwamagana yimuriwe mu karere ka Huye, Uwari muri Gakenke yimuriwe muri Bugesera.
Uwari muri Gatsibo yimuriwe muri Gakenke, uwari muri Burera yimuriwe i Gatsibo, uwari muri Rusizi yimuriwe muri Rwamagana, uwari muri Nyabihu yimuriwe i Kirehe, uwari muri Karongi yimuriwe muri Burera, uwari muri Huye yimuriwe muri Rusizi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yandikiye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere bimuwe ko kubimurira ahandi hashingiwe ku itegeko No 017/2020 ryo kuwa 07/10/2020 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, mu ngingo yaryo ya 36 igena kwimura Umukozi wa Leta.
Ibi bibaye nyuma y’uko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b”uturere, ab’Imirenge n’Intara, bari bamaze ibyumweru bibiri basoje itorero ISONGA, bamazemo iminsi itandatu mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba, ryasojwe kuwa 2 Ukuboza 2023.