Biteganijwe ko saa cyenda zo kuri uyu wa 26 Nzeri 2023 aribwo umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ku rubanza rwa Kazungu waburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ujya hanze. Kazungu ubwo yitabaga urukiko kuwa 21 Nzeri yasabye ko yaburanira mu muhezo avuga ko ibyaha yakoze atari ‘nk’umupira umuntu akina mu kibuga.’
Bamwe mu baturage baganira n’itangazamakuru bagaragaza ko Kazungu akeneye kuburanira mu ruhame, abandi bakavuga ko ari ngombwa ko aburanira mu muhezo. Uwitwa Jessica Kwibuka wo mu karere ka Gasabo yabwiye Taarifa ko ibyaha Kazungu aregwa birimo urujijo kandi bigomba gusobanukira mu rukiko mu ruhame.
Yagize ati “Kuri twe byaba byiza Kazungu aburaniye mu ruhame tukamenya niba yarifashije abo yagiye yica. Uru rubanza rurimo byinshi, dufite byinshi tumwibazaho.” Abajijwe niba guha rugari Kazungu akavuga uko yicaga abantu bitahungabanya bamwe, Kwibuka avuga ko kuri ubu nta munyarwanda wapfa guhungabanwa n’ibintu nk’ibyo.
Icyakora yemera ko abahungabana ari abo Kazungu avugwaho kwica abo mu miryango yabo,ariko muri rusange Abanyarwanda bakeneye kumenya ibye n’uko yicaga abo akekwaho kwica. Abandi bakomeza bavuga ko kuburanishiriza Kazungu mu ruhame ari nko guha gasopo abandi bagizi ba nabi, mu kugaragaza ko igihe bafashwe ibyabo bizajya bijya ku mugaragaro.
Hari umunyamategeko wavuze ko ahubwo ‘Kazungu akwiye kuburanira kuri tereviziyo’: Me Benoit Kaboyi avuga ko icyaba cyiza ari uko Kazungu Denis yaburanishirizwa aho yakoreye ibyaha bikaba byiza kurushaho urubanza rwe ruciye kuri Televiziyo y’igihugu. avuga ko abanyarwanda bari basanzwe bumva bene ubu bwicanyi mu mahanga bityo kuba byarageze mu Rwanda ni ikintu gikomeye, urubanza rwakamenyekanye hose mu buryo bwo gukumira bene ubu bwicanyi.
Ku rundi ruhande, Dr Joseph Ryarasa Nkurunziza uyobora sosiyete sivile mu Rwanda avuga ko amahitamo akwiriye, ari ukuburanishiriza umuntu uregwa ibyaha nk’ibyo Kazungu aregwa mu muhezo. Avuga ko Kazungu aramutse avugiye ibyaha yakoze mu ruhame, bishobora guhungabanya umudendezo w’Abaturage.
Nkurunziza avuga ko impamvu ari uko ibyaha Kazungu aregwa ari ‘Agahomamunwa’ ati “Hari n’abavuga ko hari ibice by’imibiri byavuze by’abo aregwa kwica, ubwo rero mu gusobanura ibyo byose hari abo byahungabanya, nkaba numva ko aramutse aburaniye mu muhezo hari ibyahavugirwa byinshi byafasha ubutabera ariko bidahungabanyije sosiyete nyarwanda muri rusange.”
Umwanzuro wo kuburanira mu muhezo ifatwaho umwanzuro n’umucamanza nyuma yo gusesengura akareba niba ibyaha uregwa ari indengakamere nko gusambanya umwana, kwica uburere mboneragihugu, ubugizi bwa nabi bw’indengakamere harimo gukorera ibya mfura mbi abo wabyaye cyangwa ubwicanyi bw’indengakamere. Ikirego cya Kazungu Denis nacyo kikaba kiri muri bene ibyo umucamanza aza gufataho umwanzuro.