Bamwe mu baturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bacumbikiwe mu Rwanda, mu nkambi ya Kiziba iherereye mu Karere ka Karongi, bazindukiye mu myigaragambyo bamagana Jenoside iri gukorerwa bagenzi babo basigaye mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Aba baturage bari bafite ibyapa bisaba Ubutegetsi bwa RD Congo n’amahanga guhagarika iyo Jenoside ikomeje gukorerwa abo mu bwoko bw’Abatutsi, Abanyamulenge n’Abahema. Bamwe bari bafite ibyapa bigira biti “Twamaganye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Twamaganye u Burundi, twamaganye SADC, twamaganye FDLR.”
Umuyobozi w’Inkambi ya Kiziba, Nsengamungu Albert Methode, yavuze ko bari kwamagana ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi basigaye muri Congo. Yagize ati “Iyo Jenoside iri gukorwa na Leta ya Congo Kinshasa, bari kwica Abatutsi bo muri Kivu ya Ruguru, bo muri Ituri, uyu munsi rero twamaganye cyane leta ya Kinshasa ikomeje kwica benewacu.”
Yakomeje avuga ko ibihugu bitandukanye bibeshya ko byaje gufasha kugarura amahoro muri RDC, kandi biri kuyifasha kugirira nabi Abatutsi. Ati “Amakuru y’uko ibintu bimeze nabi turayafite, kandi n’uyu munsi n’ejo ubwicanyi burakomeje.”
Ku ruhande rwa Nsengamungu asaba ko amahanga yakora ibishoboka akinjira muri ki kibazo kuko ubwicanyi bukomeje kwiyongera. Ati “Icyo twasaba amahanga ni uko yatuvuganira, akagaruza umutekano muri kariya gace kandi Abatutsi bagahabwa uburenganziraba ntibakomeze kwicwa, babeshya ko bari kugarura amahoro.”
Aba baturage bakoze imyigaragambyo harimo abamaze imyaka 28 mu Rwanda bahunze ubwicanyi bakorerwaga ndetse harimo n’abavukiye mu Rwanda bagaragaza agahinda batewe no kuba batazi uko igihugu cy’amavuko gisa kuko abahunze bakomeza kuhabyarira mu gihe umutekano ukomeza kuba ikibazo mu gihugu cyabo.