Hari abapolisi batangiye gutoroka akazi kabo

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Polisi ya Uganda, Maj Gen Tumusiime Katsigazi, yatangaje ko Polisi y’iki gihugu ihangayikishijwe no kubona imibare y’abapolisi benshi ikomeje gutoroka igata akazi kubera inguzanyo, bikekwa ko bituruka ku kuba bamwe baguza batabanje kubitekerezaho neza.

Tumusiime Katsigazi watangiye kuyobora Polisi ya Uganda by’agateganyo ku wa 4 Werurwe 2024, ku wa Gatatu w’iki Cyumweru ni bwo yatangaje aya makuru, ubwo yaganiraga n’abapolisi mu nama rusange ngarukamwaka yo gusohoka SACCO (SACCO Annual General Meeting) ku cyicaro gikuru cya polisi.

Mu ijambo yagejeje ku bapolisi batandukanye bari bitabiriye iyi nama, hari aho Maj Gen Katsigazi yagize ati“Inguzanyo zatumye abantu batoroka. Uraguza amafaranga, batangira gukata umushahara wawe, ukabona ko usigaranye amashilingi 100.000 gusa. Bishobora kuba umugisha niba warabiteguye. Ugomba kugira gahunda mbere yo kuguza.”

Raporo ya SACCO ivuga ko yari ifite ibibazo byinshi mbere y’uko hatorwa itsinda rishya ry’ubuyobozi riyobowe na Komiseri Mukuru wa Polisi –SCP Wilson Omoding. SACCO yagiye ikura buhoro buhoro mu kuzigama no mu mutungo kuva mu 2020 igihe SCP Omoding n’itsinda rye batangiraga akazi nk’uko The Independent dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Icyakora SCP Omoding yatangaje ko SACCO ikomeje guhura n’ikibazo cyo gukemura ibibazo by’inguzanyo kubera kuzigama gake ariko ngo hakabaho kubikuza amafaranga menshi. Mu gihe Katsigazi yemera ko abapolisi benshi baguza amafaranga yo gushimisha abagore cyangwa guhiganwa n’abaturanyi babo, bityo bamwe babona imibare ikomeje kubabana myinshyi bagahitamo gutoroka akazi kabo bakagenda.

SCP Omoding akomeza avuga ko n’ubwo umubare w’amafaranga wabikijwe wiyongereyeho gato, ubu bwiyongeye bwatewe ahanini na politiki yo kubikuza neza, bigatuma abanyamuryango babasha kubona inyungu z’amafaranga bizigamye mu mwaka wose.

Inkuru Wasoma:  Umwana w'imyaka ibiri yakubiswe n'inkuba ahasiga ubuzima nyina wari umuhetse ararusimbuka

Inkuru Wasoma:  Rubavu : Habaye impanuka ikomeye y’ikamyo yari ivuye kurangura

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved