Ubu nta yindi nkuru iri kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga, uretse kwibaza ukuntu umuntu ashobora gufungwa imyaka ibiri yose ari umwere ndetse yewe niba umwana w’umukobwa bivugwa ko Titi Brown (Ishimwe Thierry) yateye inda agiye guhabwa ubutabera, kuko kuba Titi abaye umwere kandi umukobwa yaratewe inda bivuze ko Atari ikivejuru cyayimuteye.
Mu minsi yashize nibwo hakwiye amakuru avuga ko abantu bo mu muryango w’uwo mukobwa bivugwa ko Titi yateye inda, bashobora kuba bazi iby’iterwa ry’inda ye ndetse bakaba barashakaga kubigereka kuri Titi kugira ngo uwakoze icyo cyaha abashe kugikwepa.
Hari umutangabuhamya watangaje amakuru avuga ko abari inyuma y’ifungwa rya Titi harimo umushinjacyaha ukomeye n’umupolisi ukomeye bose bafitanye isano n’uwo mukobwa (Nta yandi makuru ajyanye na byo yigeze kongera kumvikana nyuma y’aho). Kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize Titi umwere ndetse rutegeka ko ahita arekurwa.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bari kugaragaza ko nubwo ari ibyo kwishimirwa ko Titi avuye muri gereza, ariko ntacyo kwishimira gihari ubuzima bwe bumaze imyaka ibiri bwangirika (Ntacyo ageraho) kandi arengana, hari n’abatasibye kuvuga ko hari abashakaga kumwumvisha kandi bikaba byaragezweho.
Uwitwa Fabrice Mukunzi yagize ati “Uwo mwana w’umukobwa (bivugwa ko yatewe inda) arenganurwe hamenyekane uwamuteye inda bya nyabyo.” Uwitwa Uncle Gobby ati “Urwego rw’Ubushinjacyaha nubwo rutsinzwe iyi case, icyo twarusaba, Biravugwa ko uwo mukobwa yakuriwemo inda kandi hagafatwa DNA, biravugwa ko mu ‘Rugambo’ uwamuteye inda ashobora kuba ari uwo bafitanye isano, mwishyingura ikirego, mutunge itoroshi abo mu muryango we.”
Eric Nkunda yagize ati “Uyu mwana yakagombye guhabwa indishyi pe! Kuko imyaka 2 yakagombye kuba ageze kuri byinshi financially! Ikindi ni uko yangiritse mu mutwe kubera gufungwa azira ubusa, kandi izi ndishyi zizatangwe n’uwamubeshyeye ku bushake.”
Papa Rwabugiri yagize ati “Kubwanjye ndumva nta butabera abonye.” Rahmat Umuhoza ati “Finally! Ubu rero hakwiye gushakishwa umunyabyanga wa nyawe, kugira ngo impande zombi zihabwe ubutabera bwuzuye.”
Hari n’abatunze agatoki Ubushinjacyaha bavuga ko imikorere yabwo itagakwiye kuba ikora gutya, kuko kwihuta k’urubanza ndetse no kugaragara kw’ibimenyetso biri mu maboko yabwo, bagereranya n’izindi manza uburyo zagiye zihuta kandi zifite uburemere buke ugereranije n’uru nguru (Icyakora babivugaga ku giti cyabo uko babyumva).
Abenshi ikibazo bakomeje kwibaza ni niba ubwo afunzwe imyaka ibiri arengana, bityo bikaba bigaragaza ko abamufungishije babikoze nkana, ubwo ntibakurikiranwa kugeza bagaragaje ukuri ndetse na DNA zafashwe ubwo umukobwa yakurirwagamo inda bakazisanisha na nyirazo akamenyekana.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Titi Brown wari ukurikiranyweho gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure akamutera inda. Rwategetse ko ahita arekurwa nyuma y’imyaka ibiri ari muri gereza. pic.twitter.com/rpknnSBDjd
— IGIHE (@IGIHE) November 10, 2023