Hari abaturage bavuga ko hagikenewe imbaraga nyinshi mu kurwanya ruswa cyane cyane mu nzego z’ibanze, kuko hari nka serivisi bahabwa ari uko batanze amafaranga kandi Leta nta kiguzi cyazo yashyizeho.
Hari umuturage wahawe inka muri gahunda ya girinka, ariko inka ntiyabyara iza kugurishwa n’abayobozi, ariko kugira ngo asubizwe ibyayivuyemo igurishwa yasabwe ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ashumbushwe, byamuviriyemo kuyinyagwa burundu.
Undi muturage utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, ni umuturage ufite imodoka ye bwite, yabwiye RBA dukesha iyi nkuru inshuro yatswe bitugukwaha n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda.
Mu nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe abafite aho bahuriye no gukumira ndetse no kurwanya ruswa ikigaragara ahanini mu mitangire ya serivisi hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu nzego z’ibanze, abayitabiriye bibukijwe ko ruswa ari umwanzi umunga ubukungu bw’igihugu.
Ubushakashatsi bugaragazwa n’ibipimo by’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB bujyanye n’uko abaturage babona imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze bwa 2022 bwagaragaje ko abaturage bishimiye serivisi bahabwa n’inzego zibegereye ari 76.1%. iyo mibare niyo umuvunyi mukuru Nirere Madeleine aheraho avuga ko igaragaza icyuho cya ruswa ariko ngo uko irushaho kugaragara ni nako abatabwa muri yombi barushaho kwiyongera.