Hari abayobozi bashinjwa gukorana n’abashimuta isambaza mu Kivu

Abarobyi bo mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko bakora uko bashoboye bagakorana n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu kurwanya ba rushimusi bangiza utwana twisambaza mu bihe uburobyi buhagaze mu kiyaga cya Kivu, ariko ngo kuba ba rushimusi bakigaragara biterwa na bamwe mu bayobozi babakingira ikibaba.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu karere ka Nyamasheke, Ndagijimana Elias, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko muri iki gihe uburobyi mu kiyaga cya Kivu buhagaze kuruhande rw’u Rwanda, hagaragaye benshi babifatiwemo ku bufatanye n’inzego z’umutekano. Avuga ko abarobyi ubwabo bafite ubwato bwa moteri butanu bushinzwe kugenzura ba rushimusi, kuburyo ababifatiwemo bahanwa n’imitego yabo ikangizwa.

Ndagijimana abajijwe impamvu ubushimusi bw’utwana tw’isambaza budashira yavuze ati “hari igihe tubahagurukira dufatanyije tukabahashya ukabona ko barangiye rwose. Ariko kuko duturanye n’igihugu cya DR Kongo kandi ho ntacyo bibabwiye, bagurayo indi mitego bakaroba, bamwe bakanakingirwa ikibaba n’abayobozi b’inzego z’ibanze, cyane cyane abakuru b’imidugudu, abashinzwe umutekano mu mudugudu na ba Gitifu b’utugali, bikagorana.”

Ndagijimana akomeza avuga ko abayobozi batabishyizemo ubushake guhashya ba rushimusi bitashoboka kuko ari bo bafite urufunguzo rwo guca burundu imitego itemewe yangiza abana b’isambaza. Yemeza ko hari abayobozi bamwe baba bafite imikoranire ya hafi n’abo ba rushimusi bagamije inyungu zabo bwite, hirengagijwe inyungu rusange z’Abanyarwanda, kuko hari ubwo hafatwa umutego umwe utemewe, iwe hari indi ibiri kandi ubuyobozi bwe bubizi.

Inkuru Wasoma:  Hakozwe Operasiyo ikomeye yafashwemo indaya n’ibisambo ahitwa ‘Korodoro’ mu Giporoso

Akomeza avuga ko igishuka ba rushimusi ari uko niba umutego yawuguze ibihumbi 200frw, agaca mu rihumye abamugenzura akica twa twana tw’isambaza, mu minsi ibiri gusa aba yagaruje ya mafaranga ye, bigatuma n’iyo bafashwe bakomeza kwibwira ko kugura undi ntacyo bitwaye bizabungura. Gusa bivugwa ko no mu barobyi ubwabo barimo ba rushimusi n’ababakingira ikibaba kandi bari mu bagomba kubarwanya, nubwo Ndagijimana abihakana.

Muhayeyezu Joséph Désiré, umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Nyamasheke, avuga ko nubwo nta muyobozi w’inzego z’ibanze cyangwa se umurobyi wemewe urafatirwa muri iki gikorwa, ariko ko nafatwa atazihanganirwa. Icyakora avuga ko gushimuta amafi mu kiyaga cya Kivu bimaze igihe, kubera impinduka zagiye ziba kuko mbere bagendaga baroba uko babyumva nta mategeko bakurikiza, none aho Leta ishyiriyeho amategeko, na bamwe babyukaga bafata inzitiramibu n’ibindi byangiza, kubireka byaraze.

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi bwemeza ko muri iki gihe uburobyi bufunze hamaze gufatwa kaningini zirenga 180 n’ibikuruzo birenga 350. Bukomeza buvuga ko hakenewe uruhare rugaragara rw’inzego z’ibanze ngo abashimuta utwana tw’isambaza bahashywe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved