Hari aborozi banze kugurisha inka z’abo nyuma y’uko zirwaye uburenge bagashaka kubana nazo

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubworozi muri RAB, Dr Fabrice Ndayisenga, yatangaje ko hari bamwe mu borozi bo mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Mwiri nyuma y’uko hagaragaye inka zirwaye uburenge, hari aborozi banga kuzigurisha bagashaka kubana nazo, aho kugira ngo bikureho amatungo yabo.

Uyu muyobozi avuga ko muri uyu Murenge harimo aborozi bagifite umuco wo kuba badashaka kurekura amatungo arwaye bagashaka kubana nayo aho kuyagurisha. Yagize ati “Hari aborozi basanzwe bafite imyumvire ya kera bati ‘mureke njyewe mbane nazo’ ariko kubana nazo nabyo bitera ikindi kibazo.”

Muri iki gihe ibihugu byaciye indwara y’uburenge byibutsa ko iteka iyo hari amatungo agaragaye avanwa mu bworozi mu rwego rwo kurengera izindi zitarandura. Ni mu gihe bamwe mu baturage basaba ko bashakirwa isoko bakazigurisha zikabagwa ndetse bakumvikana ku giciro cya buri nka bitewe n’uko ingana.

RAB irasaba aborozi ko iyi ndwara yakumirwa kugira ngo ntikwirakwire ahandi hantu ari nayo mpamvu inka zirwaye zahise zikurwa mu zindi hakirindwa ko iyo ndwara yagera ahandi.

Inkuru Wasoma:  Basanzwe mu rugo rw’umuvuzi gakondo baboheye amaboko inyuma

Inkuru Wasoma:  Umugabo ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yafashwe amaze imyaka 23 yihishe mu mwobo

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved