Abaturage bo mu karere ka Rusizi mu murenge wa Gikundamvura mu kagali ka Kizura, baravuga ko bugarijwe n’imperi zo mu buriri kuburyo baheruka gutora agatotsi mbere ya Covid-19, bikaba byaranatumye bamwe basiga ingo zabo bakajya gusembera kubwo kubura umuti wo kuzica.
Umwe mu baturage witwa Mukantagara Phibronie wo muri aka kagali aravuga ko ibiheri byamwirukanye mu nzu akaba yaragiye gusembera. Agira ati “Ibiheri byaranyishe ni ukubura aho mpungira kuko n’imiti baduterera, aho kubyica ibyongerera ubukana.”
Nyirahabimana Cancilde nawe avuga ko ibiheri byabarembeje kuburyo bataryama n’abana ntibakiryama, kuburyo iyo imvura itaguye barara hanze, ati “mu ngo zose twatoranyije icyifuzo cy’uko badushakira umuti ubyica.” Aba baturage bavuga ko ibi biheri byibasiye ingo zose z’aka kagali, kuburyo n’iyo umuntu ahagaze mu bandi ibiheri biba bimutondagira ku myenda.
Bakomeza bavuga ko umuti ubyica bawuheruka muri 2020 ariko ngo na wo wabaye nk’ubyongera ubukana kuko byiyongereye kubwinshi. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie, yabwiye umunyamakuru w’Umuseke dukesha iyi nkuru kujya kubwira abaturage bakanoza isuku.
Yagize ati “Ntacyo nzi, ubwo nzashaka amakuru kuri cyo, gusa ibiheri ni umwanda mwababwira bakanoza isuku nk’uko tudahwema kubibakangurira.”
Muri nyakanga 2023, Akarere ka Rusizi kahize utundi turere mu marushanwa ya polisi y’u Rwanda yo kwimakaza isuku, umutekano no kurwanya igwingira, icyakora muri aka karere hakaba hakigaragara umwanda mu buryo bukabije mu bice bimwe na bimwe byako, bikavugwa ko ari yo ntandaro yo kuba yarakuruye ibyo biheri.