Ku ishuri ribanza rya Cyarukamaba riherereye mu Mudugudu wa Ndago, Akagari ka Cyarukamba, Umurenge wa Runyiginya mu Karere ka Rwamagana hari abana biga bicaye hasi kuri sima ndetse abicaye ku ntebe baba bicaranye ari bane cyangwa batanu.
Ubwo umunyamakuru wa Tv1 dukesha iyi nkuru yageragayo yasanze hari abana bicaye hasi, mu gihe abicaye ku ntebe baba babyigana, ndetse hari n’abandi bicaye ku ntebe zavunaguritse. Aba bana bagaragaye bicaye hasi bavuze ko impamvu batagira intebe ari ukubera ikibazo cy’ubuke bw’intebe muri iki kigo cy’amashuri.
Bamwe mu banyeshuri baganiriye n’uyu munyamakuru bavuze ko mu ishuri ry’inshuke umwana wicara ku ntebe ari uwo umubyeyi we yaguriye agatebe ko kwicaraho. Umwe ati “cyane nko mu wa Mbere no mu wa Kabiri usanga abana bafite intebe baguriwe n’ababyeyi babo bakajya bazisiga mu kigo.”
Aba banyeshuri biga bicaye hasi bavuze ko babangamirwa cyane n’uko bicara ahantu habavuna ku buryo usanga bamwe bataha bararwaye imigongo kubera kwandika bunamye, ndetse akenshi babangamirwa no gutaha bahindanye kandi baje kwiga basa neza. Umwe ati “Tumaze igihe kinini twiga twicaye hasi, twarabimenyeye ariko dutaha dusa nabi kandi tuza twoze.”
Hari abarezi bo muri iki kigo banze ko amazina yabo amenyekana bahamije aya makuru bavuga ko nabo bagorwa no kwigisha abana bamwe bicaye hasi abandi bicaye mu ntebe. Iki kigo cyigamo abanyeshuri barenga 820 mu gihe harimo intebe zitageze kuri 80.
Umuyobozi w’ishuri rya Cyarukamaba, Rukemanganizi Jean Baptiste yashimangiye ikibazo cy’ubuke bw’intebe muri iki kigo, ku buryo hari bamwe mu babyeyi bagera aho abana babo bicaye (Hasi) bagahitamo kugurira abana babo intebe zo kwicaraho, mu gihe abadafite ubushobozi abana babo bakomeza kwicara hasi kuko bose ntibakwirwa ku ntebe ziba zihari.
Yagize ati “Kwiga turiga neza nta kibazo, gahunda MINEDUC yashyizeho zo kwigisha abana ni ibisanzwe, ariko imbogamizi ihari ikomeye cyane n’iy’ubucucike, ariko na none biva ku kuba nta ntebe zihagije dufite. Umuterankunga amaze kubaka iki kigo yagihaye udutebe duke, hanyuma abanyeshuri baba benshi, ku buryo iyo bazicaranagaho zahitaga zicika. Icyakora ubu twakoze ubuvugizi, n’izo musanze bicayeho ababyeyi baraziguriye.”
Yakomeje agira ati “kuzana intebe ku babyeyi ntabwo biri muri ‘Primary’, ahubwo ni muri ‘Nursery’ kubera nta bushobozi bwo kubagurira intebe dufite. Iyo umubyeyi atamuzaniye gatebe rero, ubwo mwarimu ashaka uko bigenda akamwereka aho yicara, ariko ikibazo cy’intebe cyo kirahari.”
Ababyeyi barerera muri iri shuri bavuze ko babangamirwa cyane n’uko abana babo bataha basa kandi usanga bahora bataka imigongo kubera kwicara hasi, ndetse abenshi bavuga ko ibi aribyo bidindiza abana babo mu myigire.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjabu yemeye ko ik kibazo gihari kandi kiri mu nzira yo kwitabwaho. Ati “Ikibazo cy’intebe nkeye turakizi, twakiganiriyeho na MINEDUC, kuri ubu harimo gushakishwa ingengo y’imari ngo gikemurwe.
Iki kigo cyubatswe n’Umuterankunga mu mwaka wa 2020, acyita Jetha Jobanputhra School nyuma acyegurira Leta kiba Ecole Primaire Cyarukamba ndetse kuva ubwo ibibazo byinshi birimo ubucucike byahise byiyongera.