Aya makuru yatangiye kujya hanze nyuma yo ku wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023, bivugwa ko i Goma hageze abasirikare bo mu mutwe udasanzwe mu ngabo z’u Burundi, bagomba koherezwa i Kinshasa kurinda Tshisekedi. Kugeza ubu bikaba biri kuvugwa ko Perezida wa Congo yitabaje mugenzi we w’u Burundi Evariste Ndayishimiye ngo amutize ingabo zo kumurinda.
Ibi byabaye nyuma y’uko mu gisirikare cya Congo (FARDC) hashize iminsi hari umwuka mubi, ugendeye ku buryo bafatwa mu ntambara ibahuje n’umutwe wa M23 mu Burasirezuba bwa Congo. Kugeza ubu bisa nkaho u Burundi ari inshuti y’akadasohoka ya Tshisekedi nyuma yo kwitazwa n’abandi bakuru bo mu bihugu by’Akarere.
Bivugwa ko abandi bakuru b’ibyo bihugu banze kwifatanya na Tshisekedi, nyuma y’uko bagerageje ibishoboka byose ngo intambara na M23 irangire bu bwumvikane ariko Tshisekedi akabyanga. Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zatangiye kuva muri Congo, nyamara bivugwa ko iz’u Burundi zahise zikomeza ku rugamba mu gutera ingabo mu bitugu iza FARDC.
Umwuka mu gisirikare cya Congo nawo ntumeze neza ku mpamvu zitandukanye. Ndetse abari kwinjizwa mu gisirikare ntibishimira ukuntu bahita boherezwa ku rugamba, bigatuma benshi bicwa. Abasirikare ba Congo na bon go ntibishimiye gukorana n’abanyamahanga barimo abarundi k’uko bari guhabwa amafaranga atandukanye ku kwezi, bivugwa ko umusirikari muto wa Congo ahabwa amadolari 80 naho abarundi bagahabwa amadolari 5000 buri kwezi.
Inkuru ikomeje kuvugwa ni abasirikare b’abarundi barwanira Congo, humvikamye amajwi y’abo bavuga ko iyo barashweho na M23, abasirikare ba Congo biruka, bakareka Abarundi ngo barwane kuko aribo bahembwa menshi. Kandi bivugwa ko Perezida Tshisekedi adashaka kumva ko inzira y’intambara idashoboka ngo ayoboke ibiganiro, abasirikare bakaba bakomeje gupfa ari benshi.