Hari amakuru yagiye hanze avuga ku rukundo rw’umukobwa wa Perezida n’umuririmbyi ukomeye

Umukobwa wa Perezida William Ruto wa Kenya, Charlene Ruto, aravugwa mu rukundo rugeze kure n’umuramyi Daddy Owino. Iyi nkuru yagarutse mu bitangazamakuru cyane ku wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2023, ubwo Nairobi News yatangaje ko Owino yajyanye Charlene iwabo mu rwego rwo kumwereka nyina umubyara.

Nairobi News yanditse ko Owino yajyanye Charlene iwabo mu Ntara ya Kakamega kugira ngo amwereke mama we nk’umukobwa yashimye. Iki gitangazamakuru kikaba cyaranditse ko gifite amafoto y’uyu mukobwa ubwo yerekwaga umuryango wa Owino.

Iyi nkuru y’urukundo hagati y’aba ikaba yatangiye kuvugwa nyuma y’uko mu minsi ishize aba bombi bagaragaye bari kumwe mu bikorwa by’ubugiraneza. Ngo na none ubwo bajyaga ku mwerekana, Charlene Ruto, yari aherekejwe n’itsinda ry’abasirikare bashinzwe kumucungira umutekano ndetse na bamwe mu nshuti ze za hafi.

Hari n’amakuru avuga ko muri ibyo birori umukobwa wa Perezida Ruto yahanye impano n’uwo yitegura kubera umukazana. Ibi nubwo biri kuvugwa gutya nyamara, mu minsi ishize Daddy Owino yabajijwe iby’urukundo ruri kuvugwa hagati y’abo, abihakanira kure avuga ko ari inshuti bisanzwe ndetse bahuzwa n’akazi gusa.

Inkuru Wasoma:  Polisi yarashe abagabo babiri bakekwaho ubujura.

Inkuru Wasoma:  Umugore yabyaye ihene bitangaza abantu bose| umugabo we yagize ubwo ariruka.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved