banner

Hari gukekwa abayobozi! RIB yataye muri yombi batatu bakekwaho kwiba ibendera ry’u Rwanda i Nyanza

Mu gihe hashize iminsi itanu ibendera ry’u Rwada ryari ku biro by’akagari ka Nyamure, mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, ryibwe, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abantu batatu bakekwaho ubwo bujura.

Amakuru avuga ko ubu bujura bwamenyekanye ari uko bivuzwe n’irondo ry’umwuga muri kariya gace, ribibwira ubuyobozi. Icyo gihe urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza. Mu gihe abaturage, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano bahise batangira gushakisha iryo bendera ry’Igihugu.

Kuri ubu UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye ko RIB imaze guta muri yombi abantu batatu bari basanzwe bakora akazi k’irondo ry’umwuga, ari bo Mushokambere Samuel, Kubwimana Alex na Ntawuhigumuto Evariste.

Mu yandi makuru aturuka mu baturage kandi, ni uko bikekwa ko ririya bendera ry’u Rwanda ryibwe n’uwahoze ashinzwe umutekano mu mudugudu wa Kanyundo, muri kariya kagari ka Nyamure ari we Bazambanza Emmanuel. Bavuga ko impamvu bakeka uyu mugabo ni uko yari amaze igihe gito yeguye mu nshingano ze, ndetse ngo ntabwo yahuzaga n’ushinzwe umudugudu wa Kanyundo witwa Nsabimana Emmanuel.

Inkuru Wasoma:  Ibyaranze itariki 08 Mata 1994: ubwicanyi bweruye aho Interahamwe zishe Abatutsi hirya no hino mu gihugu ku manywa y’ihangu

Ikindi bariya baturage bashingiraho bamukeka, ngo ni uko Bazambanza wahoze ashinzwe umutekano atakiri muri kariya gace, kandi ntawuhamagara telefone ye ngo ayifate, cyakora we ngo hari abo ahamagara ababaza uko byifashe ku ivuko aho i Nyamure hibwe ibendera. Ni mu gihe hari n’abavuga ko yaba yaratorokeye muri Uganda, bityo akaba yarabikoze agira ngo ahime umuyobozi w’Umudugudu.

Ubugenzacyaha bwataye muri yombi aba bagabo batatu mu gihe, mu bihe bitandukanye abaturage n’inzego z’ubuyobozi bazindukira ku biro by’Akagari bakora inama y’uko iryo bendera ryaboneka.

Icyakora Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira Thierry yavuze ko agiye gutangira gukurikirana iby’ariya makuru ngo hamenyekanye by’ukuri uwakoze ubu bujuru bw’iri bendera

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved