Ubuyobozi na bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Munu, Akagari ka Buhanda, Umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, bavuga ko hari uruhinja basanze mu ikarito, buvuga ko RIB yatangiye iperereza ku mugore wataye uruhinja ku gasozi agacika.
Bavuga ko rwabonywe n’umugenzi wihitiraga ndetse n’abari baje gutashya bagatabaza Inzego z’Ibanze,bavuga ko iki gikorwa kigayitse cyabaye saa mbili za mu gitondo kuko abo baturage bahageze mbere batunguwe no kubona isazi zituma hejuru y’ikarito bagira amatsiko yo kureba ibirimo.
Ugenzebuhoro Mussa Ati “Basanze harimo uruhinja rwavutse uyu munsi ariko basanga rwarangije gupfa”. Avuga ko abamenye iyo nkuru bo muri uwo Mudugudu bahuruye batangira kubazanya amakuru y’uwo baba bakeka. Ati “Kugeza ubu nta mugore cyangwa Umukobwa dukeka waba yabyaye akajugunya umwana’.
Cyakora avuga ko bategereje ibiva mu iperereza RIB yatangiye gukora kuva aho imenyeye iyo nkuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Bweramana, Manzi Eric yavuze ko barimo gukorana na RIB guhera mu gitondo kugira ngo uwaba yakoze ibi ahanwe. Ati “Iperereza ryatangiye kandi turizera ko uwabigizemo uruhare afatwa akaryozwa ibyo yakoze”.
Bamwe mu baturage bavuga ko barimo gukeka umukobwa wagize ikimwaro cyo kubyarira iwabo, bakavuga ko uwakoze ibi atavuye ahantu kure ahubwo ashobora kuba ari uwo muri ako Kagari ka Buhanda cyangwa akandi bihana imbibi.