Nyuma y’uko Suède yinjiye mu Muryango w’Ubutabarane mu bya gisirikare, NATO, kuri ubu ibigo bishinzwe gukurikirana amarimbi muri icyo gihugu biri kugura ubutaka buzashyirwaho amarimbi mashya, yazakoreshwa mu gihe Suède yakwinjira mu ntambara n’u Burusiya butishimiye kwinjira kwayo muri NATO.
Magingo aya, ibigo bikora akazi ko kwita ku marimbi no gushyingura abaturage biri gushaka ubutaka bwo kuzashyiraho abaturage mu gihe cy’intambara. Ubutaka bukenewe ni ubwashyingurwaho nibura 5% by’abaturage miliyoni 10 ba Suède.
Nk’urugero, ikigo cya Goteborg Burial Association gikorera mu Mujyi wa Goteborg kiri gushaka ubutaka bungana na metero kare 40,470 zashyungurwaho nibura abantu ibihumbi 30 mu gihe cy’intambara. Iki kigo kandi kiri kwagura andi marimbi yashyingurwaho abandi bantu basanzwe muri ako gace.
Umujyanama Mukuru wa Goteborg Burial Association yavuze ko ikibazo gikomeye kiri kugaragara mu mijyi, ati “ikibazo kiri mu mijyi minini, aho kubona ubutaka bigoye kandi ubutaka bwo gushyinguraho bukaba ari buto no mu bihe by’amahoro nta ntambara ihari.”
Suède yahoze ari igihugu kitagira uruhande kibogamiraho mu bihe by’intambara, gusa ibi byahindutse nyuma y’uko u Burusiya bugabye igitero muri Ukraine, bituma Suède yifuza kwinjira muri NATO mu rwego rwo kugira amaboko yayifasha mu gihe cy’intambara.
Iki cyifuzo cyayo cyaje gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 7 Werurwe uyu mwaka, gusa ntabwo cyigeze gishimisha u Burusiya budakunze kubona ibihugu bihana imbibi nabwo byinjira muri NATO.
Iki gihugu kandi giherutse gutanga amabwiriza ku baturage bacyo y’uburyo bakwitwara mu bihe by’intambara, arimo n’uburyo barokoka iyi ntambara iramutse ibaye. Ubutaka bukenewe nibura ni ubwashyingurwaho 5% by’abaturage bose ba Suède mu gihe cy’intambara.