Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu Burengerazuba bw’igihugu, Gen. Maj. Eugene Nkubito, yihanangirije abaturage bo mu Karere ka Rubavu babangamira abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abashinzwe umutekano, abemenyesha ko batazihanganirwa.
Ni nyuma y’aho mu cyumweru gishize, abaturage bateye amabuye abashinzwe umutekano ubwo bageragezaga gufata ibicuruzwa byinjijwe mu gihugu binyuze mu nzira zinyuranyije n’amategeko (magendu).
Mu Nteko Rusange yabereye mu Murenge wa Rubavu kuri uyu wa 22 Mata 2025, Meya w’aka Karere, Mulindwa Prosper, yagaragaje ko abaturage bo muri uyu murenge bakomeje kurenga ku mategeko.
Meya Mulindwa yasobanuye ko ubuyobozi n’abaturage bemeranyije ko nta gare rizongera kunyura mu muhanda wo mu mujyi wa Rubavu nyuma ya Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba mu rwego rwo kwirinda impanuka, ariko ko hari ababirengaho.
Ati “Ubundi twari twaremeje ko nta gare rinyura mu muhanda nijoro nyuma ya Saa Kumi n’Ebyiri kuko nta matara rigira, nta moteri rigira, amagare atera impanuka nyinshi zo mu muhanda. Twarumvikanye ko bigeze Saa Kumi n’Ebyiri, umuntu arivaho, agasunika. Ubuyobozi bushatse guhagarika amagare, abaturage bafata amabuye, batera ubuyobozi.”
Yasobanuye kandi ko mu cyumweru gishize, inzego z’umutekano zagiye mu isoko i Rubavu kuburizamo ibikorwa bya forode zishingiye ku makuru zari zahawe, ati “Inzego z’umutekano zigezemo, abaturage bafata amabuye, barwanya inzego z’umutekano.”
Gen. Maj. Nkubito yagaragaje ko ubucuruzi bwa magendu buri bumunga ubukungu bw’igihugu, kuko iyo bukorwa, hataboneka imisoro yakabaye yifashishwa mu kubaka inzego zacyo zirimo umutekano.
Yabajije abaturage “Ubu rero tubure imisoro yanyu, byose bihagarare? Baturase? Tureke gusora hanyuma tubure uko twirinda? None se niba ari ‘Oya’, ni gute muhangana n’inzego z’umutekano ngo murashaka gukora magendu?”
Gen. Maj. Nkubito yagaragaje ko iyo abaturage bagerageje kurwanya ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bugakurikizaho Polisi y’igihugu, icyo baba basigaje ari ukurwanya abasirikare no gutunga imbunda.
Ati “Hari ibintu bidakinishwa. Kuko mwaratangiye, mwibasira Gitifu w’Umurenge na DASSO, bukeye mwibasira Polisi, ubwo ngubwo aho bukera muribasira ingabo ndetse aho bukera, murashaka n’akabunda, ba bandi bagenda nijoro, bagendane akabunda. Mukinisha byinshi, twebwe ntabwo waza gukina mu bintu bitemewe n’amategeko ngo tukwemerere.”
Gen. Maj. Nkubito yabwiye abaturage bo mu Karere ka Rubavu ko bakwiye kwigaya, abibutsa ko no mu mwaka ushize yari kumwe na bo, abasaba kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko.