Hari ibyangirijwe n’umutingito wabaye mu karere ka Karongi

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buravuga ko hari ibyangirijwe n’umutingito wabaye kuwa 24 Nzeri 2023 muma saa kumi zo ku mugoroba, birimo inzu z’abaturage n’ibyumba bibiri by’amashuri. Uyu mutingito wari ku gipimo cya 5.1(Magnitude) wumvikanye hirya no hino mu gihugu, aho ikigo cy’igihugu gishinzwe Gas, Mine na Peterori cyatangaje ko wari ufite izingiro mu karere ka Karongi.

Mukarutesi Vestine, umuyobozi w’akarere ka Karongi avuga ko uyu mutingito wumvikanye mu mirenge yose yo mu karere ka Karongi, ariko ahibasiwe cyane ni mu murenge wa Rugabano aho inzu yiyashije, inzu eshanu zisenyukaho n’ibisenge by’ibyumba bibiri by’amashuri biraguruka.

Harabarurwa inzu eshanu kandi mu murenge wa Gashari mu kagali ka Birambo zasenywe n’uwo mutingito. Uyu muyobozi aravuga ko hari gukorwa ubutabazi kuri abo bantu bangirijwe n’umutingito, avuga ko bakomeje kugenzura ngo bamenye ingano y’ibyangiritse ariko kugeza ubu ubuzima bukaba bumeze neza.

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Gas, Mine na Peterori, Dr Ivan Twagirishema, yavuze ko umutingito wabaye kuri uyu wa 24 Nzeri ntaho uhuriye n’ibirunga, naho umutingito ukaba wabaye mu bice ukunze kubamo usanzwe mu gihe ibirunga biri mu Majyaruguru.

Inkuru Wasoma:  Umukuru w’umudugudu wo mu Ruhango arembye bikomeye nyuma yo kuvanwa mu mugozi yiyahura

Inkuru Wasoma:  Gasabo: Hari umubyeyi wakoze amahano akimara kwibaruka umwana we

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved