Ibi byavuzwe nyuma y’uko mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Afurika y’Epfo hagiye gutangira igeragezwa ku rukingo rushya rwa Virusi itera SIDA. Ibi byatangajwe nyuma y’uko ibi bihugu bizaberamo igeragezwa byatangiye kwandika abantu bazifashishwa mu kugerageza uru rukingo rwiswe VIR-1388.
Mu mwaka utaha wa 2024 nibwo ibyavuye muri iri geragezwa bizatangazwa. Uru rukingo rwakozwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi cyitwa NIH, iki kigo kandi cyavuze ko uru rukingo rwakozwe kugira ngo rubashe uturemangingo guhangana n’aka gakoko gatera SIDA.
Kugeza ubu bikaba bivugwa ko hari ibigo byateye inkunga iri geragezwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Afurika y’Epfo harimo Vir Biotechnology yo muri Amerika ndetse na NIH.
Mu mwaka wa 2020 byavuzwe n’ibitangazamakuru byinshi ko ikigo NIH cyari cyatangiye gukora urukingo rwa Virusi itera SIDA ariko bakaza kubihagarika nyuma y’uko basanze rudafite ubushobozi buhagije bwo guhangana na Virusi itera SIDA.