Umubyibuho ukabije ni ikibazo cyugarije abantu batari bake ku isi, aho abenshi bapfa bazize indwara ziterwa n’iki kibazo, bigatuma bashaka icyo bakora ngo bagabanye umubyibuho aho bakoresha ubundi buryo maze bikabaviramo ubundi burwayi butandukanye.
Mu gihugu cya Tanzania,ubushakashatsi buherutse gukorwa bwerekanye ko abatuye Dar es Salam, 67.2 ku ijana bugarijwe n’umubnyibuho ukabije nk’uko byatangajwe na Dr Pedro Palangyo umuyobozi mukuru w’ibitaro byitiriwe Jakaya Kikwete bivura indwara z’umutima. Uyu muyobozi mukuru w’ibi bitaro yavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2022, bwakorewe ku bantu 6691, bwagaragaje ko abagabo aribo bafite umubyibuho ukabije kurusha abagore.
Ubu bushakashatsi bwakoze ku bantu batarengeje imyaka 43 basanga abagabo aribo bugarijwe n’umubyibuho kurusha abagore. Ikindi, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abantu barya ibiryo byo muma restora aribo bafite umubyibuho ukabije kurusha abarya ibiryo byatekewe mu ngo iwabo. Nk’uko byatangajwe na Healthline.com, ngo ibiribwa birimo amavuta menshi nk’ifiriti, ibinure, ibinyampeke, inyama cyane cyane izitukura, n’ibindi bibazo birimo kudasinzira neza, kuryama amasaha menshi, kudakora siporo n’ibindi ngo bishobora gutumna umuntu agira umubyibuho uri ku kigero kiri hejuru, ari nabyo bishobora gukurura indwara zishamikiye ku mubyibuho ukabije.
Nk’uko uru rubuga rukomeza rubivuga, ngo hari byinshi wakora kugira ngo wirinde umubyibuho ukabije, harimo kumenya uko umubiri wawe wubatse, guhitamo ibiryo uzajya urya wifashishije gahunda y’ibiryo urya buri cyumweru bitewe n’ibiro ushaka kujya utakaza muri icyo cyumweru, kugerageza kurya imbuto nka pomme, indium, inanasi, n’ibindi byiganjemo imboga nka dodo, epinari n’intoryi kandi ugakunda gukora siporo nko koga, kurira ingazi, gusimbuka umugozi, gutwara igare n’ibindi.
Iyo ibi bidakurikijwe neza, usanga umuntu ari kwiyongerera amahirwe yo kurwara za ndwara zose harimo kwikuba gatatu kw’izibasira umutima, diyabete yo mu bwoko bwa kabiri ariyo benshi bazi nkindwara y’igisukari, cancer y’amara, amabere, kubyimba kw’agasabo k’indurwe bitewe n’utubuye tuba turimo bikabangamira igogora ry’ibiryo bityo umuntu agahorana constipation ndetse n’izindi nyinshi. Raporo ya OMS ivuga ko abantu million 41 bangana na 71 ku ijana bapfa kubera indwara zitandura,kandi abantu million 15 bapfa bafite hagati y’imyaka 30 na 69. Source: kglnews.com.
Niba ufite iyi myitwarire, menya ko ufite ubu bwoko bw’amaraso