Ishuri ryisumbuye ryitwa Nyakasura Secondary School riherereye mu gihugu cya Uganda, ryigamo abanyeshuri biga bataha ndetse n’abacumbikirwa rifite umwihariko ku banyeshuri baryo, aho uwemererwa kwinjira ngo yige muri iri shuri, ari uwambaye ijipo yaba umuhungu cyangwa umukobwa.
Iri shuri guhitamo kwambika abahungu baryigamo amajipo kimwe n’abakobwa, si ibya vuba kuko byatangiye guhera mu mwaka wa 1926, ubwo ryashingwaga na Ernest William Calwell, umwe mu bogezabutumwa b’abakoroni bakomokaga mu gihugu cya Scotland wubatse ibikorwaremezo byinshi mu gihugu cya Uganda.
Icyakora abahungu bo muri iki kigo bambara amajipo batangarije itangazamakuru ko badaterwa ikibazo cyangwa se isoni no kuba bambara amajipo buri munsi, banemeza ko byabaye umuco kuko bigishijwe neza amateka y’ikigo cyabo bigamo. Amateka y’iki kigo cy’ishuri asobanura neza inkomoko y’imyambarire y’abahungu yajyanishijwe n’iy’abakobwa.
Kwambara amajipo kw’aba banyeshuri bivugwa ko babikomora ku bikomerezwa byo muri Scotland kuko byambaraga amajipo agera ku mavi nk’ikimenyetso cy’ubutwari n’ikuzo ry’abakurambere babo. Ndetse na nubu iyo ugeze muri iki gihugu giherereye mu bwami bw’Abongereza, utungurwa no kubona hakiri abagabo bambara gutya.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cya Swift Daily News, Ernest William Calwell washinze iki kigo ngo yashakaga ko ubwami bwa Buganda bukurikiza umuco w’igihugu cye cya Scotland, ariko ngo icyo gihe ntabwo byamuhiriye kuko umwami wari uyoboye ubwo bwami yahise amwirukana shishi itabona, agenda atareba inyuma, iby’uwo muco bihagararira aho.
Umuyobozi muri iri shuri, Frank Manyindo yatangaje ko kuri ubu abahungu bafashe iyi myambaro nk’ibisanzwe ikindi kandi ngo ntibita kubabavuga uko bishakiye. Yagize ati “Kwambara amajipo byabaye umuco w’iri shuri rya Nyakasura Secondary School. Yaba umuhungu cyangwa umukobwa ntawe ubyibazaho kuko byabaye nk’ibisanzwe.”
Uyu muyobozi yongeyeho ko imyambarire y’aba banyeshuri b’abahungu ituma biyumvamo icyizere no kuzavamo abayobozi bakomeye, icyakora iyo usuye iki kigo biragorana cyane kumenya umuhungu n’umukobwa kuko usanga bose bambaye imyambaro imwe.