Hari impamvu zishobora gutuma umuntu apfa asinziriye.

Mu myizerere ya kera y’Abagereki, bakundaga kuvuga ko ibitotsi ari impanga n’urupfu cyangwa bikaba abana b’ibigirwamana by’umwijima n’ijoro byigize abantu. Iyo myumvire yakomeje gushyira isano hagati y’ibitotsi n’urupfu ku buryo n’umuntu uryamye agapfirako afatwa nk’uwapfuye neza kandi mu mahoro.

Habaho impamvu zitandukanye zishobora gutuma umuntu ajya kuryama ahumeka ariko igihe cyo kubyuka kikagera we yamaze gushiramo umwuka. Izo mpamvu zirimo izwi nka ‘sleep apnea’ aho umuntu aba aryamye hakajya hacamo akanya atari guhumeka nyuma akongera agatangira guhumeka, zishobora guturuka ku kugona ndetse n’umuntu ukunda kugira ikibazo cyo kubura ibitotsi ashobora kugerwaho n’uru rupfu rw’amanzaganya.

Urubuga rwitwa Verywell rukunda gutangaza inkuru z’ubuzima, ruvuga ko ubusanzwe kimwe cya gatatu cy’ubuzima bw’umuntu bwose akimara asinziriye ku buryo biba bitanakwiye gutungurana kumva ko hari benshi bagwa mu buriri basinziriye.

Hagaragazwa ko umuntu ashobora gupfa nijoro akenyutse yari muzima adafite ubundi burwayi asanganwe no gupfa umuntu yatakaje kwiyumva no gukora k’ubwenge bikunda kwibasira abageze mu zabukuru ugereranyije n’abakiri bato.

Nubwo hari uburyo uwapfuye ashobora gukorerwa ibizamini ngo hamenyekane icyo yazize nyirizina, kuri uru rupfu ruzira umuntu usinziriye, usanga ku mpapuro zigaragaza ko umuntu yapfuye handikwaho ko azize izabukuru, ibibazo by’umutima cyangwa iby’ubuhumekero cyangwa ko yapfuye azize impamvu karemano.

Inkuru Wasoma:  Ubushakashatsi; Kurya inyama zitukura biri mu mbarutso itera imwe mu indwara ikomeye hano ku isi

Iyo umuntu avuye mu bandi muri ubu buryo, akenshi bisiga abe mu gihirahiro bibaza icyo azize ariko mu bindi bigaragazwa n’abahanga mu by’ubuvuzi n’ubuzima nk’ibyaba intandaro y’uru rupfu, ni ibishobora guturuka hanze ku rusobe rw’ibinyabuzima n’imibereho bigatera umuntu ihungabana, uru rupfu rushobora guhitana umuntu wabaswe n’ibisindisha n’ibiyobyabwenge.

Uretse ibishobora guturuka hanze bigakururira umuntu gupfa asinziriye, hari n’ibituruka mu ngingo z’imbere mu muntu cyane cyane umutima n’ibihaha. Gupfa bifatwa nko guhagarara gukora kw’ingingo zigize umuntu aho iyo bigeze ku gutangira kunanirwa guhumeka binaviramo kunanirwa gutera k’umutima.

Indwara ya ‘Stroke’ na yo ikomeje kwambura benshi ubuzima, iri mu bishobora gutera umuntu kuba yapfa asinziriye biturutse ku guturika k’udutsi tw’ubwonko, kanseri y’ibihaha, umusonga n’ibindi birimo nko kurota ukabyuka ukagenda ukaba wahanuka ahantu harehare, byose biri mu bishobora gutera umuntu kwisanga mu byago byo gupfa asinziriye. source: IGIHE.

Umunyamakuru Sam Karenzi yahaye gasopo umukozi wa Skol bituma ihagarika gutera inkunga ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved