COVID-19 ni icyorezo cyigeze gushegesha Isi yose, nubwo byagaragaye nk’aho cyacitse burundu ariko bikomeje guteza impungenge mu Gihugu cy’u Bushinwa, ni nyuma y’aho batangiye kugira impungenge batekereza ko cyakongera kugaruka. Ubu bwoba bwuzuye mu mitima y’Abashinwa nyuma y’uko hongeye gukorwa ibikorwa byo gupima COVID ku bibuga by’indege ndetse no ku bitaro, hanatangwa raporo z’iyi ndwara.
Minisiteri y’Uburezi ikaba yarongeye gutanga umuburo ku bigo by’amashuri mu Gihugu hose byakuyeho ingamba zo kwirinda ibicurane ndetse na COVID, isaba ibi bigo ko byazigarura mu bihe by’impeshyi. Ibi kandi bije nyuma y’uko hari amakuru ari gucicikana avuga ko mu Bushinwa application yo gukurikirana ubwandu ba COVID, yagarutse mu Ntara zimwe na zimwe ndetse bamwe bakavuga ko itigeze ivaho.
Kubera ibi bikorwa biri kuba, bamwe mu Bashinwa batangiye gukeka ko iki cyorezo cya COVID cyigeze kuzahaza Isi, cyaba kigiye kugaruka, dore ko cyanatangiriye muri iki Gihugu mu Mujyi wa Wuhan. Icyatumye hatangira ibi bikorwa harimo kuba mu mezi macye ashize, hari ibitaro byo mu Bushinwa, byagize ikibazo cy’izamuka ry’imibare y’abarwaye umusonga ndetse n’indwara zo mu myanya y’ubuhumekero zifata abana.
Ubuyobozi bwo mu Bushinwa bwatangaje ko mu bihe by’ubukonje indwara nk’izi ziyongera ndetse na COVID irimo. Kuba harabayeho izamuka kuri izi ndwara mu Bushinwa, byagenzuwe kandi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, aho inzego z’u Bushinwa zatanze amakuru kuri ryo.
Mu kwezi gushize k’Ugushyingo, WHO yavuze ko u Bushinwa bwongeye ingufu mu kugenzura indwara ziterwa na Virus na Bacteria zifata imyanya y’ubuhumekero. Inzobere mu buzima, zigendeye ku izamuka ry’imibare y’izi ndwara, zaboneyeho gutanga inama ko hakwiye gushyirwaho ingamba zikomeye kuko hashobora kwaduka ikindi cyorezo.