Indobo idasanzwe ikunze kugaragara ku baturage bo mu Karere ka Rusizi bahaye izina rya ‘Bumba’ ifitwe na benshi muri aka Karere, kubera akamaro ifite byatumye itagomba kubura mu bijyanwa n’umukobwa ugiye gushyingirwa.
Izi ndobo zikunze kugaragara mu ntoki z’abaturage biganjemo ab’igitsinagore, baba bagiye mu isoko cyangwa ahandi hahurira abantu benshi, ni kimwe mu gikoresho cy’ibanze muri aka gace. Aba baturage babwiye RADIOTV10 ko ikigira umwihariko iyi ndobo ari uko bayifashisha mu guhaha ndetse bakaba bayifashisha nk’intebe mu gihe bageze aho bacikiye intege.
Umwe mu baturage yagize ati “Iyi uyijyana mu isoko ntihagire umenya icyo ucyuye, uyihahiramo, n’ujya gucuruza akaba yayicaraho.” Mugenzi we ati “Icyiza cyayo ni nk’intebe, aho ugeze wumva unaniwe uhita ushyira hasi ukiyicariraho, itubikira n’ibanga.”
Iyi ndobo kandi yabaye igipimo fatizo cy’umusaruro w’ubuhinzi kuko abacuruza bayifashisha mu kugura imyaka nk’ibishyimbo na soya. Agaciro baha iyi ndobo, katumye itagomba kubura mu birongoranwa (hari aho babyita amajyambere y’umukobwa) by’umukobwa ugiye kurushinga.
Umuturage umwe ati “Ko ari kimwe mu bitahanwa se, we se yagenda ayibagiwe gute? Ntabwo ari urwenya buri mukobwa wese ushyingiwe ajyana iriya bumba.” Undi muturage ati “Ubwo se yayisiga! Oya da. Ntawe nkibona uyisiga da buri wese arayijyana. Ntabwo yagenda atayifite.”
Muri aka gace ko mu Burengerazuba bw’u Rwanda, hasanzwe hari umuco wihariye mu bijyanye n’imihango yo kubaka ingo aho byakunze kuvugwa ko umusore ugiye kurambagiza umukobwa, bamubagira isake akayirya wenyine.
INKURU MU MASHUSHO
Polisi yataye muri yombi pasiteri wagaragaye akubita abaturage mu rusengero. Video