Hari ingaruka bigira guhindurira umuntu mukundana idini ngo mukunde mubane?

Urukundo rurigenga, nkundanye n’uwo tudahuje idini, kandi nkabona ari we umbereye ntiyampindurira cyangwa nkamuhindurira? Mu burambe mufite bwo gutega amatwi abadahuje idini, cyangwa abahinduriye abandi, hari ibisubizo mwatanze kuri iki kibazo?

IGISUBIZO CY’ABATOZA B’INGO: Ntitwakubwira ko nta ngaruka bifite, ariko kandi biterwa n’uko uhinduye idini abyitwayemo n’impamvu itumye ahindura. Ubusanzwe idini si aho umuntu ashakira inshuti kuko hari n’izikubera nziza cyane kurusha abo musengana. Si aho umuntu asohokera, kuko atari ho haba ubusitani bwiza cyane, nta kiyaga cyangwa inyanja bihari ngo muricara ku musenyi mwifotoze, ntibateka, ntibasasa ngo ube wanakurikira uburiri bwiza, yewe si n’aho kuruhukira kuko atari ho hatuje kurusha ahandi.

Si n’abaterankunga, kuko usanga n’abakene barimo batabahaza. Muri make uwaba ajyanwa na kimwe muri biriya yaba yaribeshye amayira. Intego ya mbere yatuma umuntu ajya mu idini iri n’iri, ni uko ari ryo ryaba rimufasha gusabana n’Imana, kwigirira urukundo no kurugirira mugenzi we uwo ari we wese atitaye no ku idini arimo. Tugarutse rero ku kibazo cyawe. Wabivuze neza uti “guhindurira umuntu idini”, ese warebye koko niba aho ugiye hazakwegereza Imana? Uwo uhinduriye se yashyizemo imbaraga zingana zite kugirango agufashe kugenda urikunze?

Niba uhinduye ari ukugirango mubone aho musezeranira gusa, kuhashakira ibindi byaba ari ukwivunira ubusa! Iyo icyo gikorwa cyo gusezerana mwari mugamije kirangiye, ibindi biba ari ukwigiza nkana. Ikindi biba ari ugutekereza hafi cyane no gupfobya akamaro k’idini. Na bya bindi byose twavuze haruguru, ugashiduka kubera akantu kamwe gusa kandi kaba umunsi umwe? Mbese akamaro kanini k’idini kuri wowe kaba ari ugusezeranya. Si byo!

Ugomba mbere na mbere kubiterwa n’urukundo ufitiye Imana na mugenzi wawe mbere na mbere uwo mugiye guskakana, ibi bikaba bitandukanye no kubikora ubitewe n’isoni z’uko bavuga ngo ntiwasezeranye, cyangwa gushaka amafoto. Ukabikora mwarangije kuvugana uko muzajya musenga nk’urugo haba iwanyu cyangwa mu rusengero, ikindi mukavugana uko abana muzabafasha gusenga.

Inkuru Wasoma:  Pasiteri Antoine Rutayisire yasubije abiyita abahanuzi bahanuye ko nawe azatangwamo igitambo agakurikira pasiteri Theogene

Umubyeyi ujarajara mu madini, ntagire aho afata, byica uburere bw’abana. Muri iryo jarajara, abana ntibafata iby’idini gusa, ahubwo bahita babifata nk’muco w’urugo, nk’ikintu cyemewe kandi cyiza muri sosiyete, ku buryo ashobora no kwibaza impamvu uyu munsi atigira mu ishuri rimwe ngo ejo azajye mu rindi bityo bityo! Umuntu ashobora guhorana ipfunwe ugasanga arishisha abo basenganaga yibaza icyo bamutekerezaho. Uhinduye ashobora gusanga hari ibyo agikunze aho yahoze atasanze aho yagiye akajya yumva bisa nk’icyuho agendana kimurimo.

Hari igihe aho agiye atahisanzura kandi na none bigaterwa n’uwo bagiye kubana uwo ariwe n’uko basanzwe bamufata aho asengera. Ashobora kwitakariza icyizere ku buryo atahafata ijambo yisanzuye kuko abantu bose bazi ko atahamenyereye, n’ibindi. Uhinduye aramutse afashe icyemezo cya burundu cyo kuhaguma agasangira n’uwo bashakanye ugupfa no gukira ntacyo biba bitwaye. Icyo gihe amenyera ikiri cyiza cyose akagikora, ikibi akakigendera kure, icyo atumva akakibaza. Ikindi kandi byaba byiza abanje kwitoza kuhasengera mbere y’uko babana.

Aramutse abonye hatamunyuze, ubwabyo bishobora kuba ikimenyetso cy’uko uwo atari we bakwiye gushakana. Urushako rwiza rwegereza umuntu Imana, kurusha uko rumujyana kure yayo, rumuha amahoro y’umutima aho kumutera guhangayika, rurahumuriza ntiruhungabanya. Urushako rwiza rufasha kandi kurushaho kuba mu bwigenge, si ukwizirika ngo uhere ku munsi wambere wibombaritse uzarinde ugera mu gitaka ari ko bikimeze.

Ntimugakine mu bikomeye, gushaka ni ukwiyemeza byinshi kandi uzabamo igihe cyose kugeza upfuye! Bitabaye ibyo murasenya. Iby’iki gihe tubona ari ugufatirana, cyangwa kuzingitirana umuntu ataramenya neza ikimutegereje! Ibyo si urukundo pe! Hari n’igihe uwo mwashakanye ari we uguhoza ku nkeke ko ibyo usabwa utabikora neza, kandi atarigeze afata umwanya wo kubikwigisha, cyangwa se mugahora mu mpaka z’urudaca. Abahindura kubera ubukwe muritonde nk’uko rwandamagazine babitangaje.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved