Hari insengero zafunzwe bitewe no kutubahiriza ibisabwa

Zimwe mu nsengero zo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko, zafunzwe n’ubuyobozi by’agateganyo buvuga ko zitubahiriza ibisabwa, nko kuba zidakumira urusaku rujya hanze no kutagira ubwiherero n’inzira byagenewe abafite ubumuga. Mu nsengero zafunzwe harimo Umuriro wa Pentekote mu Rwanda ndetse na ADEPR Bibare muri Kimironko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimironko, Providence Musasangohe, yavuze ko ari ukuzifunga by’agateganyo kubera kutubahiriza ibisabwa, ati “Birimo kuba basabwa kuba bafite ubwiherero bw’abafite ubumuga, ariko ibikomeye cyane ni ukutagira ibikumira amajwi, na hariya k’Umuriro wa Pantekote ntabyo bafite, ntabwo ari ibintu biruhanyije kubikora, iminsi mike bagasubira gusenga.”

Musasangohe avuga ko buri rusengero rwagiye rwerekwa ibisawa rutujuje. Ni mu gihe mu yandi mabwiriza, Urwego rw’Imiyoborere RGB, rusaba insengero kuba mu bindi byangombwa harimo kugira icyangombwa gitangwa n’urwo rwego, no kuba rufite uburyo bwo kubungabunga isuku bwubahirije amabwiriza agenga isuku mu mujyi ruherereyemo, runafite uburyo bwo gufata amazi y’imvura.

Pasiteri Ntawuyirushintege Corneille, umushumba w’itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda, yavuze ko bagiye gukora ibisabwa kugira ngo urusengero rw’itorero I Kibagabaga rwongere gufungura bidatinze. Yavuze ko bari basanzwe bafite ibigabanya urusaku rw’amajwi ajya hanze ariko bidahagije.

Yunzemo avuga ko yabonye itangazamakuru ribashinja kudakingiza abana, ahita avuguruza iyo nkuru avuga ati “muzaze tubereke ibipande ababyeyi bakingirizaho abana, mureke gutangaza amakuru mudafitiye gihamya.”

Ivomo: Kigali Today

Inkuru Wasoma:  Icyo abaturarwanda batekereza ku madini yanze ko amavuriro yayo atangirwamo serivisi yo gukuramo inda.

Inkuru Wasoma:  Rubavu: Imbamutima za Bangendanye w'imyaka 80 washyikirijwe inzu yubakiwe na AEBR Mahoko

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved