Urujijo rukomeje kuba rwinshi nyuma y’uko abarinzi b’ishyamba rya Kibira ryo mu Burundi, ku gice gikora kuri Komini ya Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke, babonye Imirambo 32 y’abantu bambaye impuzankano y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, mu gihe kwezi kumwe gusa.
Ikinyamakuru SOS Media Burundi cyandikirwa muri icyo gihugu cyatangaje ko ubutegetsi bw’iki butigeze buhakana cyangwa ngo bwemeze ayo makuru atangwa n’aba barind iri shyamba. Iyi mirambo uko ari 32 yabonywe n’aba barinzi ku misozi ibiri itandukanye yo muri ibi bice, irimo uwa Nderama n’uwa Kiruhura, mu bilometero uvuye ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda.
Bivugwa ko iyo mirambo ari iy’inyeshyamba zirwanya u Rwanda zimaze igihe zarahawe rugari mu ishyamba rya Kibira, nubwo uburyo zishwemo byo bitatangajwe. Icyakora bamwe mu baturage bo muri ako gace gakora ku ishyamba bagaragaje ko izi nyeshyamba zitacyihisha, kuko zihora zigaragara mu bice bitandukanye byo mu Burundi nko mu Isoko rya Ndora zije gusahura ibyo kurya.
Asubiza iki kibazo, Christian Nkurikiye uyobora Komini ya Bukinanyana, ntiyigeze ashaka kugira icyo atangaza na kimwe kuko kuko atemeza cyangwa ngo ahakane aya makuru, icyakora avuga ko akenshi muri iri shyamba hakunze kubonwa imirambo myinshi bikarangira hatamenyekanye aho yaturutse.
Ku rundi ruhande byaketswe ko iyo mirambo ishobora kuba ari iy’abasirikare b’u Burundi ariko abayobozi bakuru muri iki gisirikare babihakanye. Mu gihe zibaye ari inyeshyamba zirwanya u Rwanda ntabwo byaba ari igitangaza kuko Leta y’u Burundi n’iya RDC bimaze igihe bikorana n’umutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Congo, dore ko abayoboye ibyo bihugu bavuze ku mugaragaro ko bazakora ibishoboka byose bagakuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.