Hari kwigwa umushinga wo kwemerera abana b’abakobwa gushyingirwa ku myaka 9 y’amavuko

Mu gihugu cya Iraq, hatangiye umushinga w’itegeko rigamije guhindura imyaka yemewe yo gushyingirwa, ku buryo abana b’abakobwa bafite imyaka icyenda y’amavuko bakemererwa gushyingirwa ndetse n’abahungu b’imyaka 15 na bo bakabyemererwa. https://imirasiretv.com/abantu-bagera-kuri-62-bitabye-imana-bazize-impanuka-yindege-iteye-ubwoba/

Ni umushinga watangiye kwigwa n’itsinda ‘Coordination Framework’ ry’amashyaka ya Politike agendera ku mahame y’Idini ya Islam muri icyo gihugu cya Iraq. Ubusanzwe muri kiriya gihugu, itegeko ryemera ko yaba umuhungu cyangwa umukobwa ashyingirwa ku myaka 18 y’amavuko, n’uri munsi y’iyo myaka afite 15 akaba ashobora gushyingirwa mu gihe umucamanza abyemeye n’ababyeyi be bakabitangira uruhushya.

Ikinyamakuru Dail Mail cyatangaje ko kuri uyu wa 9 Kanama 2024, iryo tsinda ry’Abayisilamu bo mu bwoko bw’Aba-Shia riteganya guhindura iri tegeko ku buryo riha uburenganzira abayobozi b’amatsinda yo mu Idini ya Islam b’Aba- Sunni n’Aba-Shia babyemeza n’umwana muto w’umukobwa akaba yashyingirwa ku myaka Icyenda.

Amakuru avuga ko iki gitekerezo cyatanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 24 Nyakanga 2024, kugira ngo kiganirweho hanigwe ku zindi mpinduka zakorwa ku itegeko rijyanye n’ugushyingirwa, abandi banyepolitiki bayitabiriye bagitera utwatsi bitinza ibyo kugifataho umwanzuro.

Icyakora ku wa 28 Nyakanga 2024 abo mu miryango irengera uburenganzira bwa muntu n’abaharanira iterambere ry’abagore n’abakobwa biraye mu mihanda mu Murwa Mukuru Baghdada bigaragambya bamagana icyo cyemezo, bagaragaza ko cyatiza umurindi abo mu Idini ya Islam muri icyo gihugu basanzwe bafite imyizerere y’uko gushyingirwa k’umwana ntacyo bitwaye, bakabashyingira ku bwinshi bikaba byakwangiza ahazaza habo mu gihe baba bataragera mu myaka ishyitse yo kubaka ingo. https://imirasiretv.com/abaperezi-barenga-20-batarimo-tshisekedi-na-ndayishimiye-bazitabira-umuhango-wo-kurahira-kwa-perezida-paul-kagame/

Inkuru Wasoma:  Uwabaye Perezida w’igihugu gikomeye muri Afurika wakunzwe kuvugwaho kenshi ko yapfuye yatanze ukuri ku bimaze iminsi bimuvugwaho

Inkuru Wasoma:  Ishyaka rya Tshisekedi ryeguje Umunyamabanga Mukuru waryo yanga kuvaho

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved