Umubyeyi witwa Mukanzirorera Vestine utuye mu karere ka Gisaraga mu murenge wa Ndora mu kagali ka Bweya, avuga ko umwana we witwa Eric Habimana kuri ubu ufite imyaka 19 y’amavuko kuko yavutse mu mwaka wa 2004, ubwo yamusabiraga indangamuntu muri 2020 yaje baramwongereho imyaka 10. Avuga ko yatanze ikibazo ku murenge bamusaba gufotoza iyo ndangamuntu, igipande yamukingirijeho n’indangamuntu yakera bandikagaho abana, arabyohereza ariko amaso yaheze mu kirere.
Uyu mubyeyi avuga ko indangamuntu yayibuze amaguru akaba yarahiriye mu nzira, ndetse n’umwana we akaba arwara akarembera mu rugo kuko kwa muganga batamwakira kuko imyaka imwanditseho idahura n’iyo mu cyiciro cy’ubudehe abarizwamo nk’uko bigaragara mu buryo bw’ikoranabuhanga kwa muganga.
Mukanzirorera avuga ko ibi bimubangamiye kuko byatumye umwana we atamubonamo umubyeyi kuko ibyo akorera abandi bana atabimukorera, kuko ntamuvuza, abandi bana b’ahandi iyo babonye ibiraka we ntabibona, ndetse akaba atabasha no kwiga imyuga ngo na we azagire icyo yimarira.
Uyu mubyeyi avuga ko ikibazo cye yifuza ko cyakemuka, kuko yanakigejeje kuri gitifu w’umurenge amwohereza k’ushinzwe irangamimerere (Etat Civil) ariko ngo na we ahora ahuze, ati “Etat Civil uko ngiye kumureba, ngo afite abakiriya benshi, kugeza no kuri uno munota.”
Umunyamabanga nshingwabikora w’umurenge wa Ndora, ubwo RIB yasobanuriraga abaturage bo muri uyu murenge ku bijyanye n’ibyaha by’ihohoterwa uyu mubyeyi agatanga ikibazo cye avuga ko yarenganye, yavuze ko Atari ugutanga serivisi mbi ahubwo uyu mubyeyi ubwo yabwirwaga ngo azajye gukurikirana ikibazo cy’indangamuntu, yarebye abatari bo.
Yongeyeho ko iki kibazo kitaramara umunsi kitarakemuka, avuga ko akurikije imikorere y’ikigo gishinzwe Indangamuntu (NIDA) indangamuntu itazamara icyumweru itarasohoka.