Ku wa Mbere tariki ya 25 Ukuboz 2023, umunsi wizihizwa cyane hirya no hino ku Isi nka Noheli, Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo, hagaragaye umurambo w’umusore wari mu giti, bikekwa ko yiyahuye bitewe n’ubutumwa bwasanzwe muri telefone ye.
Uyu murambo w’umusore wasanzwe umanitse mu giti, ubwo bafataga telefone ye basanze yari yanditse ubutumwa avuga ko arambiwe imiruho y’Isi ngo kuko ntabwo yavukiye kubaho agorwa gusa aha ni ho bahera bakeka ko yaba yiyahuye. Abahageze mbere basanze inkweto z’uyu musore nta mishumi irimo bityo ko yaba yabikoze kugira ngo ayikoreshe mu kwimanika.
Umuyobozi w’Umurenge wa Rwezamenyo, Nirere Marie Rose, yemeje aya makuru avuga ko bikekwa ko yaba yiyahuye, ariko hakaba hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye urwo rupfu. Nyamara hari andi makuru dukesha Radio Tv10 avuga ko uyu musore yari asanzwe ari umukozi wo mu rugo rumwe rwo muri uyu Murenge, akaba yari aherutse kuruvamo abibye ibihumbi 40 Frw.
Uyu musore ubwo yagaragaraga yapfuye yasanzwe afite irangamuntu, telefone ye ndetse irimo ubutumwa yari yoherereje umuntu amubwira ko arambiwe kuba mu Isi y’ibibazo. Iyi telefone yarimo kandi ubutumwa bugaragaza ko amaze kwishyura 7 000 Frw mu kabari yari avuyemo gufata agacupa, bikanakekwa ko yiyahuye ubwo yari avuye muri ako kabari. Nyamara ubu butumwa uyu musore yasize buri mu byatangaje abantu benshi bitewe n’umunsi byabereyeho.