Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Kirehe barashinjwa kurangarana abana babo mu gihe bagize ibibazo ntibihutire kubajyana kwa muganga ndetse bamwe mu bana bahura n’ingaruka zikomeye ku buryo bamwe bibaviramo urupfu.
Umwe mu babyeyi wagaragayeho iyi ngeso yabwiye itangazamakuru ko arwaje umwana we w’imyaka 6 y’amavuko, ndetse uwo mwana akavuga ko amazi ari yo yamutwitse ubwo yari mu rugo rw’umuturanyi ku wa 09 Gashyantare 2024, nyuma y’aho nyina ntiyamujyana kumuvuza kuko se atari ahari.
Umunsi wakurikiyeho ubwo nyina yamujyanaga kwa muganga, bamwandikiye imiti ntiyayigura ahubwo ahitamo kujya kwivuza magendu. Hashize iminsi nibwo abaturanyi bahuruje se w’uyu mwana bamubwira ko umwana we yatangiye kunuka, nyamara uyu mubyeyi n’ubwo yarai ari i Nyagatare yakoze ibishoboka byose ahita ataha ubwo yari ahageze yahise amujyana kwa muganga nubwo yari mu masaha y’ijoro.
Ubwo itangazamakuru ryageraga mu rugo rw’uyu muryango ryahasanze uyu mwana, umubyeyi we ndetse n’umuturanyi wari wabasuye, mu gihe aho umwana yari yarahiye havagamo ibisimba ndetse umunuko war aho ukabije ku buryo bigoranye kumwegera.
Umwana ntiyabaga atuje na gato kuko buri kanya mu mubiri we havagamo ibisimba byinshi bifite amabara y’umweru ku buryo uwo mwana yahoraga abangamiwe. Umubyeyi w’uyu mwana yagize ati “Habayeho uburangare rwose, yari ari kumwe na nyina njye nari naragiye guhiga ubuzima, nahageze iri joro ryakeye ari nabwo nahisemo guhita mwihutana nkamuzana hano kwa muganga.”
Umuganga usanzwe wita kuri uyu mwana yagiriye inama uyu muryango yo kwihutira kwivuza mu gihe hari impinduka zibaye mu mubiri, kuko usanga iyo umwana atajyanywe kuvuzwa abirenganiramo, avuga ko nk’uyu wabo yari atangiye kuzana umunuko, ndetse n’udusimba biba bibangamiye umwana kandi ni ikimenyetso kigaragaza ko ababyeyi baba batamwitayeho.
Ubwo umubyeyi w’uyu mwana yaganiraga na BWIZA dukesha iyi nkuru yagize ati “Sinzongera gutinda kuvuza umwana n’iyo byaba bidakomeye.” Yakomeje agura inama abandi babyeyi bagenzi be bari bafite imyumvire yo gutinda kujyana abana kwivuza, yavuze ko ibyamubayeho byatumye yigaya, ariko kandi bikanatuma afata ingamba zikomeye zigamije kurengera ubuzima bw’umwana we.
Uko iminsi yagiye yivuma uyu mwana akoze kwitabwaho n’ababyeyi bombi, yagiye yoroherwa ndetse avuga ko kuri ubu ibisimba bitakigendera mu mubiri we, yongeraho ko hari n’icyizere ko yenda gukira agasubira ku ishuri kwiga kuko kwitabwaho kwe kwagize umumaro.