Hari umukozi ukora mu biro bya MTN uzengereje aba Agent kuri ubu bakaba bari gutaka igihombo bakomeje guhura na cyo

Abakora akazi ko gucuruza amafaranga bazwi nk’aba Agent barataka bavuga ko hari umukozi ukora muri sosiyete ya MTN ukomeje kubafungira simcard akabanza kubasaba amafaranga batazi impamvu yayo kugira ngo abafungurire. Aba Agent bakorera mu Giporoso baravuga ko bajya kubona bakabona simcard bakoresha zirafunzwe, babaza impamvu bakabwirwa ko uwitwa Moses ukorera Nyarutarama ari we ubakemurira ikibazo.

Umwe mu bafungiwe simcard y’akazi, yavuze ko bagerageje guhamagara uwo Moses baramubura banamushatse bakamubura ahubwo we akabatumaho umuntu ngo ashake umwe kuri umwe amufungurire simcard. Uyu yabwiye Igikanews dukesha iyi nkuru ko kuyifungura bisaba ko ukatwa amafaranga bitewe n’ayo ufiteho kuri iyo simcard.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu mu bafungiwe bose nta n’umwe uzi uburyo ayo mafaranga atangwamo kugira ngo agere kuri Moses. Yagize ati “Twafungiwe simcard dukoresha ducuruza Mobile Money mu gushaka kumenya impamvu twabanje kubaza aho dukorera imbere ya Service Center mu Giporoso, batwohereje Nyarutarama.”

Inkuru Wasoma:  Minisitiri w’Intebe wa DRCongo yashinje u Rwanda kuyibuza kurwanya ihindagurika ry’ikirere

Uyu yakomeje avuga ko bose ari abantu 10 bahuje ikibazo, aho hari bagenzi babo bafunguriwe bakababwira ko hari icyo bigomwe kugira ngo babafungurire. Ati “bityo rero rwe tugiye kujya Nyarutarama twese tumenye uko bimeze kuko umwe bamuca amazi.”

Amakuru aravuga ko abafungirwa simcards bituruka ku kuba bakorera imbere ya Service Center kandi bitemewe. Iyo umuntu bamufungiye simcard ubusanzwe, kuyifungura aba ari Ubuntu nta kiguzi gitangwa. Ibibazo by’aba Agent ba MTN byakunze kumvikana abayikorera bavuga ko bahura nabyo ntibikemuke kubera kutabona aho babinyuza.

IMIRASIRE TV

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved