Umutwe wa RED TABARA ubicishije ku rubuga rwawo rwa X, watangaje ko waraye ugabye igitero ku birindiro by’abashinzwe umutekano biri ahitwa Vugizo muri zone ya Gatumba mu gihugu cy’Uburundi kigahitana abantu benshi, aha ni ku mupaka ugabanya Uburundi na Congo.

 

Uyu mutwe usanzwe urwanya Leta y’Uburundi, wavuze ko muri icyo gitero wishe abasirikare ba Leta icyenda hamwe n’umupolisi umwe ndetse ufata imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare byinshi. Uyu mutwe mu gusoza iri itangazo, wongeye gutangaza ko ugiye gukomeza urugamba rwaro mpaka ibyo urwanirira byumvikanye.

 

Andi makuru nubwo ataremezwa neza avuga ko hari abantu bagera ku 8 bo mu muryango umwe biciwe muri icyo gitero. Ikindi ni uko abayobozi mu nzego z’umutekano nta kintu bari bavuga kuri iki gitero.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.