Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Ruranga mu Kagari ka Rugerero mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bari mu rujijo kuko batazi uburyo ushinzwe umutekano muri uyu Mudugudu yagiyeho, ndetse bahangayikishijwe n’imiyoborere kuko kuva yajyayo yahisemo kuyoboza abaturage inkoni kandi hari benshi amaze gutera inguma.
Amakuru atangwa n’aba baturage avuga ko uyu muyobozi uriho yaratorewe mu kabari kuko uwari usanzwe ari umuyobozi ushinzwe umutekano yavuyeho mu buryo budasobanutse, ahubwo bakumva ngo bahawe undi, mu buryo batagizemo uruhare. Bavuga ko ibi byose byakozwe na n’uwo muyobozi afatanyije na mudugudu kuko bagiye kumva bumva ngo umuyobozi batoye ntakiyoboye.
Umuturage umwe waganiriye na Radio/Tv 10 dukesha iyi nkuru yagize ati “Nta muntu n’umwe wamutoye, ahubwo we na mudugudu ni bo bazi uburyo bitoye. Bavuze ko mutekano wacu twari twaratoye bamukuyeho, turanarekalama dusaba impamvu bakuyeho mutekano wacu, tubajije amakuru bavuga ko bamutoreye muri hoteli (mu kabari) bari kunywa inzoga.”
Icyababaje aba baturage kurusha ibindi, ni uko uyu muyobozi washyizweho mu buryo budasobanutse, agaragaza imyitwarire mibi idakwiye kurwangwa n’umuyobozi, kuko ayobora abaturage abakubita, ndetse kugeza ubu hari n’abamaze gutanga ikirego cyabo muri RIB. Umwe yabivuze agira ati “Arakubitana. Atarajya no ku buyobozi yakundaga kugira amahane, nanjye yigeze kunkubita.”
Undi muturage aganira n’itangazamakuru yavuze ko abaturage bose bamuzi badatinya kumubwirira mu ruhame ko ibyo akora ari amakosa, bitagakwiye kumuranga nk’umuyobozi. Uyu muturage yavuze ko yigeze kumubwira ati “Ntiwakubitiye umuntu muri ‘rond-point’ bikarangira mutekano w’Akagari aje, iyo ataza ubwo byari kugenda gute? Uri umunyarugomo.”
Ku ruhande rw’uyu muyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Ruranga, Nzabarinda Faustin, avuga ko umuturage umushinja kumukubita, yabikoze yitabara kuko yashakaga kumurwanya, avuga ko ubusanzwe urugomo bamuvugaho ntarwo agira. Yagize ati “Njye naritabaye kuko baramfungiranaga, nabikoze maze guhamagara hejuru. Ubu uru rugo ruri kwicungira umutekano bitewe n’uko banyikoma.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yatangaje ko bagiye gukurikirana ikibazo cy’uyu muyobozi uvugwaho imyitwarire idahitse akabangamira abaturage. Ati “Ubwo se uwo ni umuyobozi, ariko wasanga anabyiyitirira nta n’uwamushyizeho, gusa natwe biradusaba kubisesengura neza tukamenya impamvu. Ntabwo byemewe gutorerwa mu kabari cyangwa se guhohotera abaturage.”
Meya Mulindwa yakomeje avuga ko abaturage ari bo bonyine bafite uburenganzira bwo gukuraho umuyobozi bitoreye cyane cyane umwe mu bagize komite y’Umudugudu ndetse bagahita babimenyesha inzego zo hejuru uhereye ku Kagari.