Mu kagali ka Nyakavumu ko mu murenge wa Mahembe wo mu karere ka Nyamasheke, abaturage baho bavuga ko SEDO w’ako kagali atajya atinya gufata umuturage akamwicaza hasi ubundi akamukubita, kandi iyo bibaye abaturage bakaba nta kindi kintu baba bafite cyo kubikoraho, uretse guhungira kwa muganga bakivuza ibyo bikomere ubundi bagakomeza ubuzima.
Abaturage bamwe bavuga ko impamvu ibyo ngibyo bibabaho bikarangirira aho ari uko batuye mu cyaro cyane kuburyo inzego z’umutekano zirimo RIB na Polisi batazegereye. Umwe yabwiye Tv1 ati ” Yarankubise njya kwa muganga, mvuye kwa muganga njya no ku murenge, mbereka ibyangombwa nivurijeho ariko mbona nyine kurega umuyobozi ku wundi byo ntibijya bishoboka, kera nari nzi ko iyo umuntu yakoze icyaha bamujyana bakamufunga, sinarinzi ko bakubita, ariko niba ari ibyo bashyizeho byo gukubita, turabyakira nk’abaturage nyine.”
Uyu yakomeje avuga ko atari we wenyine nubwo ari we watinyutse kuvuga, ahubwo ikibazo gihari ni uko abandi banze kuvuga kugira ngo bataza kwiteranya n’ubuyobozi hanyuma na bo bakaza gukubitwa, anavuga ko no kuba atanze amakuru ahubwo afite impungenge z’uko bitaramugendekera neza, amahirwe akaba ari uko itangazamakuru ritangiye kuhagera rikabakorera ubuvugizi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mahembe, Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko niba koko ibyo abaturage bavuga kuri uwo SEDO ari byo, ntabwo byemewe n’amategeko, ariko bagiye gukora ubugenzuzi barebe nibasanga ari ukuri bazamutangire raporo na we abashe kubihanirwa.