Umunyeshuri witwa Uwiringiyimana Ibrahim wiga mu mwaka wa kabiri w’Amashuri abanza ku ishuri rya GS Rambo riherereye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, yagiye ku ishuri ahetse murumuna we nyuma y’aho umubyeyi we amumusigiye, akabona atarasiba ishuri agahitamo kujya kwiga amuhetse.
Aya makuru yatangajwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, aho bwavuze ko uyu munyeshuri yanze gusiba ishuri ngo ni uko umubyeyi we yamusigiye murumuna we, ahubwo ngo yabonye isaha yo kujya kwiga igeze ahitamo kumwuhagira, amutegurira igikoma maze afata isume aramuheka amujyana ku ishuri.
Mu butumwa ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwanyujije kuri X bavuze ko uyu munyeshuri wiga ku ishuri ribanza rya Rambo yabaye uw’ukwezi kandi ngo yaranabihembewe. Buti “Uwiringiyimana Ibrahim, wiga P2 kuri GS Rambo riherereye mu Murenge wa Nyamyumba, yahembwe n’ikigo nk’umunyeshuri w’ukwezi.”
Ubu butumwa bwakomeje bugira buti “Uyu munyeshuri yanze gusiba ishuri nk’uko umubyeyi we yabishatse, amusigira umwana, maze ubwo isaha yari igeze, yuhagiye umwana, amutegurira igikoma, aramuheka, ati ndiga muhetse, ariko sinsibe ishuri uyu munsi.”
Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi yashize Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko Leta y’u Rwanda yashoye miliyari zisaga 56 FRW, mu mushinga wiswe ‘Zero Out Of School Children’ ugamije guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri batarengeje imyaka 16 y’amavuko.
Ni mu gihe mu busesenguzi bwakozwe bugaragaza ko uturere twa Ruhango, Kicukiro, Huye, Rubavu na Karongi aritwo twari dufite abana bake bataye ishuri, ndetse mu mashuri abanza ngo abata ishuri cyane ni abahungu kurusha abakobwa.