Hari urubyiruko rutarasobanukirwa inyungu zo kuba Umunyarwanda

Umuyobozi ushinzwe Abanyarwanda baba mu mahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Maziyateke Sandrine, yagaragaje ko hari urubyiruko rutarasobanukirwa n’inyungu zo kuba Umunyarwanda nubwo ari bake. Ndi Umunyarwanda, Ingabo n’urukingo cyari ikiganiro cyarebaga urubyiruko mu ihuriro rya 16 ry’Umuryango Unit Club Intwararumuri.

Mu ihuriro rya 16 ry’Umuryango Unit Club Intwararumuri urubyiruko rwasabwe kuba umusemburo mu gushimangira gahunda y’Ubudaheranwa bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Urubyiruko rwagaragarijwe kandi ko gahunda ya Ndi umunyarwanda ari inkingi yo kubaka igihugu no gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Inkuru Wasoma:  Abantu 80 bafashwe bari gusengera mu 'Kibuti' cy'inkoko

Mudahemuka Audace, Umuhuzabikorwa w’umuryango AERG, yagaragaje ko nubwo hari gahunda imaze kugerwaho muri gahunda y’Ubudaheranwa, bamwe mu rubyiruko rwiganjemo abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rugifite imyumvire y’ingengabitekerezo ya Jenoside rukomora mu miryango yabo.

Umuhanzi Andy Bumuntu we yagaragaje ko icyerekezo cy’urubyiruko rwifuzwa ari urutarangwa n’amacakubiri. Musenyeri Servilien Nzakamwita yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kwigishwa indangagaciro z’Ubunyarwanda hashingiwe kubyo bakunda. Mu ihuriro rya 16 ry’Umuryango Unit Club Intwararumuri, urubyiruko rwasabwe gukoresha imbuga nkoranyambaga ruhangana n’abazifashisha bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved