Tariki 17 nzeri 2022, nibwo abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yasohoye itangazo abwira abakunze be ko bihangana kubera ko batazabona ibiganiro kubera uburwayi aho yagize ati” Bakunzi ba Yago tv show, mutwihanganire muri iyi minsi ntago muzabona ibiganiro nk’uko byari bisanzwe kubera uburwayi bwa Yago! Murakoze.’’

Undi musitari ukomeye mu Rwanda yatawe muri yombi.

 

Kubera ko abantu bari bamaze iminsi igera kuri ibiri batabona ibiganiro bya Yago bahise basobanukirwa impamvu byabaye mbere, ariko ku munsi wakurikiyeho nanone ku rukuta rwa yago rwa twitter yahise asohora itangazo rindi avuga ati” Muraho! Umuryango wa Nyarwaya Innocent (Yago) unejejwe no kubamenyesha ko arimo koroherwa, kandi tubonereho no kubashimira abakomeje kumusengera, tunashimira byimazeyo abantu bamwitayeho (La croix du sud kwa Nyirinkwaya), Imana ibahe umugisha.”

 

Tariki 15 nzeri 2022, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye umusore witwa Rukumbi Ezechiel bigaragara ko akiri mutoya, avuga ko yabonye ubuhanuzi bw’uko Imana yamubwiye ko abwira abantu ko satani yasabye Yago bityo abantu bagomba kumusengera.

 

Rukumbi yagize ati” urabona uburyo tuba mu mwuka wera w’Imana, ndakeka ntago ari njye njyenyine ubwise ubuhanuzi mbwumvise n’ijwi kuko n’abatubanjirije bagiye babwirwa n’ijwi, njye numvise ijwi gusa rimpa message kuri Yago, rirambwira ngo tangariza Yago ndetse n’abakunzi be muri rusange, umubwire ko satani yamusabye kandi akwiriye gusengerwa.”

 

Uyu musore Rukumbi yakomeje avuga ko uko ijwi yaryumvise ariko nawe yaritangaje nta kintu ahinduyeho, kandi akaba adashidikanya ko ari Imana yamugejejeho ubwo butumwa. Kuva Yago yarwara abakunzi be barahangayitse cyane birenze, ndetse mu bitekerezo byatanzwe mu biganiro byakorewe ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza ko barimo kumusengera.

 

Uyu musore Rukumbi amaze kugaragara ku mbuga avuga ko yahanuriwe n’Imana abantu benshi ntabwo babyumvishe kimwe cyangwa ngo bamushyigikire, hari n’abavuze ko Yago ashobora kuba yararozwe, hakifashishwa uyu musore kugira ngo babinyuze mu kuvuga Imana, nk’uko bigaragara mu biganiro yagiye akora kuma YouTube.

 

Kuri ubu ku ruhande rwa Yago n’umuryango we nyuma yo kuvuga ko ari koroherwa bakaba nta kindi kintu baratangaza, cyangwa se ngo abe yagaruka gukora ibiganiro abantu bakaba bategereje nyirizina ikintu azavuga ku burwayi bwe ndetse nyirizina n’indwara yaba arwaye.

Video ya miss Naomie Nishimwe yafushye kubera ibyo umukunzi we Mickael yakoranaga n’undi mukobwa yaciye ibintu.

 

https://www.youtube.com/watch?v=NxaZVg6NMgw

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved