Kuri uyu wa 30 Gicurasi ni bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ifunga kwakira igikorwa cyo kandidatire z’abiyamamaza ku mwanya w’Ubudepite n’uwa Perezida, icyakora ni umunsi wari wiganjemo udushya twinshi kuko hari bamwe bakoze ibyiswe udukoryo kubera ukuntu byatangaje abantu benshi.
1.Mugisha Jessy
Mu bakoze udushya harimo uwitwa Mugisha Jessy wifuza kuba umukandida wigenga ku mwanya w’Abadepite mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, aho yashyikirije NEC kandidatire ye. Uyu yahageze yambaye ikabutura ndetse n’ingofero isa n’izambarwa n’abarasita.
Ku ruhande rwe, yagaragaje ko yifuza gutinyura urundi rubyiruko ngo rukorere mu ngata abarubanjirije mu rugendo rwo guteza imbere igihugu nta kindi bitayeho uretse kurengera ubuzima bwiza bw’abaturage.
2.Nsengiyumva Darius
Undi ni uwitwa Nsengimana Darius usanzwe ukora akazi ko gucunga umutekano [ubusekerite] muri Kampani yitwa ‘Gardaworld Security’ yatanze ibyangombwa, icyakora biza kugaragara ko bituzuye avuga ko bimwe ashobora kuba yabyibagiwe mu rugo.
Nsegimana uvuka mu karere ka Kirehe, mu murenge wa Gatore, ariko akaba akora akazi k’ubusekirite mu mujyi wa Kigali, yavuze ko kubera kubura umwanya uhagije bitewe n’akazi akora, atabonye ibyangombwa byose, kuko ngo yabishatse mu gihe kingana n’iminsi 10 gusa.
3.Twagirayezu Bertin
Ku rundi ruhande hari umugabo witwa Twagirayezu Bertin wo mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma. Uyu yaje kuri Komisiyo y’amatora gutanga Kandidatire ye ku mwanya w’Umudepite wigenga ariko basanga atujuje ibisabwa, icyakora yaje gutungura benshi ubwo yabwiraga umunyamakuru wa w’ikinyamakuru Rubanda ko nta mafaranga afite yo gutega asubire iwabo.
Ubwo Twagirayezu yari abajijwe icyo agiye gukora nyuma y’uko amaze hafi isaha irenga ahagaze ku muhanda, kandi kandidatire ye basanze ituzuye ku munsi wa nyuma, yasubije agira ati “Ubu ntacyo nakora kuko n’ubu undeba nabuze itike insubiza mu rugo, ngiye kugenda ndare muri bene wacu mu Gatsata, nduhuke hanyuma ejo nzabone uko nkomeza urugendo rwange kugeza ngeze Kamonyi.”
Icyakora si aba gusa batanze kandidatire kuri uyu munsi kuko Komisiyo y’igihugu y’amatora yakiriye kandidatire ya Mbanda Jean, wifuza kuzahatana mu matora nk’umukandida wigenga ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Uyu kandi yakurikiwe na Philippe Mpayimana nawe wifuza kuzaba umukandida wigenga mu matora y’umukuru w’igihugu. Ubwo habaga amatora aheruka mu 2017, Mpayimana nabwo yari yiyamamaje ku mwanya w’Umukuru w’igihugu ariko ntabwo yabashije gutsinda.
Ubusanzwe Mpayimana ni umukozi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mbonera gihugu, yabwiye abanyamakuru ko afite ikizere cyuko azatsinda amatora akaba arinayo mpamvu yongeye kuza gutanga kandidature ye ku mwanya w’Umukuru w’igihugu, ndetse anakomoza kurugendo rutoroshye rwo gushaka imikono 600.