Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko hari bamwe mu bavugabutumwa batesha agaciro zimwe muri gahunda z’iterambere bitwaje ubuhanuzi bw’ibinyoma, akaba ariyo mpamvu hashize ibyumweru bibiri iyi Minisiteri iri kugenzura niba insengero zose zujuje ibisabwa ndetse niba inyigisho zitanga zitabangamira izindi gahunda. https://imirasiretv.com/itorero-rikomeye-mu-rwanda-ryahagaritswe-rishinjwa-gucamo-ibice-no-kubiba-amacakubiri-namakimbirane-ahoraho-mu-bakiristo/
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, Dr Kaitesi yakoresheje urugero rw’umuvugabutumwa [Umuhanuzi] wavugaga ko inka ihagarariye Satani ku Isi. Avuga ibi yumvikanishaga ko hari abahunzi benshi bakunze guha abayoboke babo ubuhanuzi bw’ibinyoma ndetse ikirenze ibyo inyigisho batanga zikaba zitesha agaciro gahunda za Leta, izindi zikabangamira iterambere ry’igihugu.
Dr Kaitesi yavuze ko ubu buhanuzi bwo kuvuga ko inka ihagarariye Satani ariwe wabuhanuriwe. Yagize ati “Byigeze kubaho gahunda ya Girinka igitangira, buvuga ko inka ihagarariye satani. Njyewe byambayeho umukozi wanjye yarambwiye ngo narose umuturanyi aduha inka ndavuga nti: Imana ishimwe tunaturanye neza.”
Yakomeje ati “Yahise ambwira ati ‘ariko wowe ntabwo ujya umenya iby’umwuka, inka ihagarariye Satani. Ndavuga nti ‘se wa mukobwa we ko kera numvaga bavuga uko andi matungo ahagarariye ibi ni bi inka ijemo ite?. Ndarakara ndamwicanza mubaza aho yabikuye arambwira ngo ni ubuhanuzi.”
Dr Usta Kaitesi yagaragaje ko yahise asubiza amaso inyuma agasanga hari abandi bashaka kwangisha abaturage gahunda nziza, zibarinda kandi z’iterambere. Ati “Babuzaga abantu kwinjira muri Girinka ukayoberwa n’ikibibatera kuko si imyemerere. Harimo ababuza abantu kwikingiza.”
Yagaragaje ko uretse kuba hari abakoresha ubu buryo bwo guhimba ibinyoma, hari abandi benshi bafite ingeso zo gusenga bakanga abayoboke babo ku buryo abenshi baba basigaye batinya kujya mu nsengora ahubwo bakajya gusengera mu buvumo no mu butayu. https://imirasiretv.com/rgb-yafunze-insengero-185-zo-mu-karere-kamwe-gusa/