Hari uwanizwe n’umugabo we kugeza apfuye! Hagaragajwe ishusho y’urugomo yabaye mu ijoro ryo ku bunani

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu bane baburiye ubuzima mu bikorwa by’urugomo n’impanuka byaraye bibaye, aba bantu barimo umugore wishwe n’umugabo we kubera kumwumva avugana n’undi mugabo kuri telefone, abandi babiri bazize urugomo bakorewe n’abandi bantu, nk’umugore wanizwe n’umugabo we kugeza ashizemo umwuka.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface wavuze ko nyakwigendera yanizwe n’umugabo bashakanye ubwo yumvaga ari kuvugana n’abandi kuri telefone. Yavuze ko kandi nanone mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Rwamagana, hari umuntu umwe wazize urugomo.

Yasobanuye ko uyu wazize urugomo, yakubiswe inkoni mu mutwe na mugenzi we barimo basangira, arataha nk’ibisanzwe ariko ubwo yari ageze mu rugo yahise yitaba Imana. Avuga ko kandi hari abandi bantu babiri bazize impanuka mu turere twa Musanze na Nyagatare.

ACP Rutikanga yavuze ko uwazize impanuka yabereye mu Karere ka Nyagatare, bamusanze yashizemo umwuka ariko imodoka yamugonze igahita icika. Yagize ati “Abantu basanze yapfuye, ariko imodoka yamugonze na n’ubu ntabwi iramenyekana, ubu hari gukorwa iperereza kugira ngo iyo modoka ikomeze ishakishwe kugeza imenyekanye.”

Ubwo yasobanuraga iyabereye mu Karere ka Musanze yavuze ko yatewe n’umuntu wari ujyamye mu muhanda, undi yajya kumukuramo imodoka igahita ibagonga bombi, ariko umwe muri bo niwe wahasize ubuzima. Ati “Uwari uryamye mu muhanda we yapfuye, uwageragezaga kumukuramo we arakomereka bikomeye, kugeza ubu umushoferi wamugonze yafashwe n’ubwo yari yagerageje gutoroka.”

ACP Rutikanga aributsa Abaturarwanda bose kwishimira iminsi mikuru, ariko bakirinda gukabya kuko abenshi bagaragaye muri ibi bikorwa, byagaragaye ko byatewe n’ubusinzi. Yasoje avuga ko hari n’abandi bantu batanadatu batawe muri yombi kubera ubujura bwo kwambura telefone z’abandi bantu.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved