banner

Hari uwashinjijije Clarisse Karasira kwiyandarika muri ghetto| yakijweho umuriro kuri twitter.

Kuri uyu wa 13 nyakanga 2022 nibwo umuhanzikazi ukunzwe cyane uzwi ku izina rya Clarisse Karasira wiyita umukobwa w’Imana n’abantu yashyize ubutumwa hanze agaragaza ibyishimo afite kubera ibyo amaze kugeraho ndetse n’ubuzima abayeho muri iyi minsi, avuga ko byose abikesha ahahise he n’uburyo yitwaye muri icyo gihe.

Muri ubwo butumwa Clarisse Karasira yanditse agira ati” nanze kwiyandarika ngo nkurikire ibishashagirana mu bukumi bwanjye, nirinda umukiro ntavunikiye kuko narotaga igihe nk’iki. Bakobwa beza b’iwacu twuyubahe, turebe kure kandi duhange amaso ku byiza, Imana ntabwo izadukoza isoni”. Ubwo butumwa bwe bwakurikiwe n’amafoto atatu ya Karasira asunitse umwana.

Ni ubutumwa bwatanzweho ibitekerezo byinshi cyane ku rwego rurenze, ndetse muri ibyo bitekerezo ibyinshi bikaba ari ibinenga amagambo Clarisse yavuze, bamwe bavugaga ko arimo kwishongora kubera ko yagize amahirwe, abandi bakavuga ko niba yishimye atagakwiye kwishimira ku bandi, kubera ko ashbora kuba arimo gukinira ku mateka y’abandi bantu, ibyo avuga yirinze akiri inkumi abandi babiguyemo bakiri inkumi ariko Atari ku bushake bwabo.

Hari umukobwa ukoresha username yitwa Gigii_jojo watanze igitekerezo cye kuri ubu butumwa bwa Clarisse Karasira, agaragaza ko amuzi neza kuko yavuze ko azi neza ko Karasira yajyaga muri ghetto I byumba,gusa comment ya Clarisse Karasira yasubije avuga ati” nawe urabizi ko ugamije kunsebya ubeshya kandi ibyo ntacyo byankoraho mbimenyereye. Gusa Imana ikubabarire nanjye ndakubabariye”.

Hashize isaha imwe gusa Clarisse amaze gusubiza uyu Gigi, nawe yongeye kumusubiza agira ati” sha, ndi imbere y’Imana nawe urabizi ko ntacyo dupfa, singusebya pe, nubwo bitari ngombwa ko mbikwibutsa, byatewe n’uburyo wanditsemo iriya SMS, kandi uwo navuze nzi ko wamumenye kandi rwose ujye uvuga uziga, isi ntisakaye”.

Inkuru Wasoma:  Umugabo wa Nyiraneza wohereje umutetsi mu kwibuka yafunzwe akurikiranweho gukora Genocide 1994.

Nyuma y’ubu butumwa bwa Clarisse asubiza uyu Gigi ndetse na Gigi akongera akamusubiza, umuntu ufite username yitwa inkotanyi cyane yasubije uyu mukobwa witwa Gigi agaragaza ko ari umugabo wa Clarisse Karasira amubwira ko areka amagambo y’ibyo ari kuvuga, kuko azi neza umugore we ubwo ni Clarisse, ndetse akaba abizi neza ko yizigamye kuva kera kubwe ati” mukobwa, ndi umugabo wa Clarisse, nzi uko twahuye, ndamuzi yarifashe kubwanjye, rero ntago uri mu mwanya wo kumumenya kundusha. Turishimye cyane mu rugo rwacu, kandi Imana yaduhaye umugisha iduha umwana w’imfura. Vana amagambo yawe ah ngaho, ubeho ubuzima bwawe kandi witonde”.

Ubwo Clarisse yamaraga gutanga ubu butumwa bwe kuri twitter hakozwe ama space menshi cyane amuvugaho, gusa bose bahurizaga ku kuntu amagamb ye arimo ubwishongozi bwinshi, ndetse no kwiyemera, ntihabuze abavuga ko yagize amahirwe kuko ngo nawe yigeze kwivugira ko ari mubi ariko akagira amahirwe akabona umugabo, yewe n’ubuzima bukaba butari bukomeye mbere y’uko ashakana n’umugabo we.

Abandi batanze ibitekerezo bagaragaje k buri gihe iby avuga haba harimo kwiyemera, ndetse akaba ashaka kwigaragaza nk’umuntu mwiza muri rubanda nk’aho adakora ibyaha, ndetse banavuga ko bitari ngombwa ko ubu butumwa yanditse atagakwiye kubwandika yiratagiza, ahubwo abandi bantu arib bagakwiye kumuratagiza, nubwo hatabuze abamubwira ko amagambo yanditse ari meza cyane.

Dore uko byari bimeze ubwo umunyamakuru Papy yafatwaga n’abashinzwe umutekano bakamwuriza pandagare arimo kuvugira abazunguzayi. Video.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved