Hari zimwe muri serivisi zatangirwaga mu Bitaro bya Ruhengeri zigiye kwimurirwa ahandi

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, ku wa 10 Mutarama 2024 ubwo we n’abandi bayobozi bo muri Minisiteri y’Ubuzima bagezwagaho raporo y’urwego rw’Umuvunyi yo mu 2022-2023, yatangaje ko serivisi zitangwa n’ibitaro bikuru bya Ruhengeri biri mu Mujyi wa Musanze zizimurirwa ahandi mu byiciro ubwo ibi bitaro bizaba bitangiye kubakwa.

Ibi yabitangarije abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu. Minisitiri yakomeje asobanura ko igorofa riri hafi y’umuhanda wa Musanze-Rubavu, rifite ibara ry’umuhondo, ariryo rizasenywa mbere kandi niho ibitaro bishya bizahera byubakwa, bikomereza inyuma.

Minisitiri yagize ati “Murabizi ko tugiye kubaka ibitaro bya Ruhengeri kandi bizubakwa hariya bisanzwe. Bityo hari serivisi tugiye gukura muri biriya bitaro tugende tubishyira ahandi kugira ngo hagire inyubako zimwe na zimwe tubasha gukuraho. Nka ririya gorofa ry’umuhondo riri ku muhanda, rigomba kuvaho kuko niho ibitaro bigomba guhera byakubakwa nyuma bigakomereza inyuma mu kibanza gihari.”

Akomeza avuga ko hariya hazasigara serivisi zo kubyaza n’ubuvuzi bw’abana, izindi zose zisigaye zikagenda zimurirwa ahandi. Aho zizajya rero harimo n’ibitaro bya Shyira kuko hari umwanya, nta n’ubwo ari kure kuko hari serivisi zimwe na zimwe ziri hariya bagenda basangira, ibi bizoroha ku buryo n’abaturage batazakora urugendo rurerure.”

Ibi bikorwa byo kubaka ibitaro bya Ruhengeri bizatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 103 ndetse biteganyijwe ko ibikorwa byo kubakwa bizatangira bitarenze muri Kamena 2024.

Inkuru Wasoma:  RIB yasobanuye iby’abavuzweho gufungwa imfunguzo zihagabwa umukire wabafungishije

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved