Haribazwa niba Bamporiki Edouard yarahise ajyanwa gufungwa n’impamvu atahamijwe icyaha cyo kwakira indonke.

Ku wa 30 Nzeri 2022, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye umwanzuro warwo ku rubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo ibyaha bya ruswa uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard. Ibyaha bibiri Bamporiki w’imyaka 39 yaregwaga harimo icyo Gusaba no kwakira impano cyangwa indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa ndetse n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Dore uburyo wakoresha ukavumbura impano yawe maze ugatangira kuyikoresha.

Ku rundi ruhande ariko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, Bityo agomba gufungwa imyaka ine akanatanga ihazabu ya miliyoni 60Frw ndetse n’amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 20Frw.

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwagiye bugaragaza ko Bamporiki yasabye ndetse akanakira indoke ya miliyoni 10Frw kugira ngo afunguze umugore wa Gatera Norbert ndetse akaba hari n’indi ndonke ya miliyoni 4,9Frw yafatanywe ubwo yari yamwijeje kumufasha gufunguza uruganda rwe nk’uko twabibagejejeho muri iyi nkuru.

Benshi bakomeje kwibaza uko byagenze ngo Bamporiki adahamwa n’icyaha cyo kwakira indonke kandi we ubwe yaranditse akiyemerera ndetse akagisabira imbabazi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter. Bamporiki ubwo yari mu rukiko, yaburanye atakamba ndetse asaba imbabazi ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke ariko we akavuga ko atacyita indonke ahubwo ari ishimwe yari yagenewe. Ni mu gihe ku cyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, yavuze ko icyo yakoze ari ubuvugizi kandi butagize ingaruka.

Umunyamategeko waganiriye na IGIHE yasobanuye ko icyabayeho atari ukugira umwere Bamporiki ku cyaha cyo kwakira indonke ahubwo cyahinduriwe inyito. Avuga ko icyaha yagikoze ahubwo kitari gikwiriye kwitwa kwakira indonke ku mpamvu zisobanurwa n’amategeko. Ni ukuvuga ko ibikorwa yakoze iyo biza gukorwa muri Minisiteri yakoragamo, mu nshingano ashinzwe nk’umuyobozi mukuru wari ku rwego rwe, nibwo icyaha cyagombaga kwitwa ‘kwakira indonke’.

Bamporiki ntabwo yari Umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwaremezo, iy’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu cyangwa Umujyi wa Kigali. Ibi bivuze ko kuba icyaha cyarakozwe n’undi muntu mu izina rye, cyahise gihindurirwa inyito. Uyu munyamategeko utifuje ko imyirondoro ye ikoreshwa mu nkuru yagize ati “Ariko kubera ko bitari mu nshingano ze, ahubwo yagiye kubisaba undi muntu abeshya umuntu ko anabisaba wenda ntanabisabe, icyo yakoze ni ubwambuzi.”

Mu iburanisha, abunganira Bamporiki bari basabye ko yahabwa imbabazi bagendeye ku gutakamba kwe ndetse byanaba ngombwa ko afungwa akaba yasubikirwa igihano. Ubwo Umucamanza yasomaga imyanzuro w’urukiko yavuze ko kugisubika nta somo byaba bitanze, kuko ibi byaha yabikoze ari umuyobozi ukwiye kubera abandi urugero.

Urukiko rwavuze ko rusanga icyaha cyakozwe ari uguhuguza rubanda imitungo yarwo kandi bikaba bitarakozwe inshuro imwe ndetse bigakorwa n’umuyobozi ushinzwe Minisiteri y’Umuco ishinzwe kubungabunga Umuco Nyarwanda. Umucamanza yavuze kandi ko ku muyobozi usanzwe uzi kirazira na kiraziririzwa, urukiko rusanga gusubika igihano nta somo rwaba rutanze cyane ku muntu nka Bamporiki wari muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, bityo ko isubika gihano yasabye atarihawe.

Inkuru Wasoma:  Umubyinnyi Titi Brown asabiwe gufungwa imyaka 25

Kugeza ubu hari benshi bahise bibaza niba kuba Bamporiki akatiwe gufungwa bivuze ko agiye guhita ajya i Mageragere cyangwa mu yindi gereza. Mu mategeko bisobanurwa ko mu gihe urubanza ruzaba rwabaye itegeko ari bwo hazashyirwa mu bikorwa umwanzuro w’urukiko. Kuba Bamporiki yaburanye uru rubanza adafunze, bivuze ko azakomeza kwidegembya kugeza igihe urubanza ruzaba rwabaye itegeko.

Ingingo ya 186 y’Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, iteganya ko iyo uregwa aburana adafunze, agakatirwa igihano cy’igifungo, akomeza kuburana adafunze iyo yajuririye icyo cyemezo. Ingingo ya 181 iteganya ko kujurira bikorwa mu gihe kitarenga iminsi 30 uhereye ku itariki urubanza rwaciriweho ku muburanyi wari uhari cyangwa ahagarariwe igihe urubanza rwacibwaga.

Icyo gihe gikurikizwa kandi ku muburanyi wamenyeshejwe mu buryo bwemewe n’amategeko, umunsi urubanza ruzacibwaho ntaze cyangwa ngo yohereze umuhagararira. Muri icyo gihe, kujurira bikorwa mu gihe cy’iminsi 30 uhereye ku itariki urubanza rwamenyesherejwe umuburanyi utari uhari igihe rwasomwaga. source: IGIHE

Bamporiki Edouard yibukijwe amagambo yabwiye umusore wamuhanuriye kubera Kizito Mihigo.

Ubutumwa bugenewe buri munyarwanda wese ufite irangamuntu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved