Harimo gukusanywa amafaranga arenga miliyoni 8 yo kuvuza Mama Nick uzwi muri ‘City Maid’

Muri Werurwe 2023 nibwo Mukakamanzi Beatha wamamaye nka Mama Nick muri filime ya City Maid yakoze impanuka ajya kwa muganga ndetse abagwa ku itako kuko igufwa rye ryari ryangiritse. Kuri ubu hari gukusanywa amadorari ibihumbi birindwi y’amanyamerika (Arenga miliyoni umunani y’amanyarwanda) yo kumuvuza indwara y’inkurikizi yakurikiwe n’iyangirika ry’igufwa.

Ubwo uyu mubyeyi yapfushaga umwana we muri Gicurasi 2023, hasohotse amafoto amurwaje ariko na we ari mu kagare k’abarwayi. Icyo gihe yari akiri kwivuza uburwayi yatewe n’iyo mpanuka nyuma ububabare bwo mu itako bwaje kwimukira mu rukenyerero, ashobewe n’uburwayi bwari buje ari bushya asubira kwa muganga.

Nyuma yo kunyuzwa mu cyuma, basanze igufwa rye ryo mu rukenyerero ryaragize ikibazo kuburyo akeneye gushyirwamo insimburangingo yamufasha kandi bigakorwa vuba. Ubu buvuzi, abaganga bamubwiye ko akeneye kubukorerwa vuba cyane bitaba ibyo bikagorana kuko uretse imvune yari asanganwe, yari anafite uburwayi bwa diyabete amaranye imyaka 25 irenga.

Hakenewe byibura arenga miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo akorerwe ubu buvuzi. Gusa kuko yari amaze iminsi yivuza biragoranye kuri we kuba yabona ayo mafaranga vuba nk’uko bikenewe. Ibi byatumye yiyambaza inshuti, Abakunzi ba Sinena n’Abanyarwanda muri rusange abasaba ubufasha bwatangiye gukusanywa hakoresheje urubuga rwa GoFundMe, kuri nimero ye ya Telefone (+250788222380) ndetse no kuri konti ye yo muri BPR ifite nimero (4410399993).

Inkuru Wasoma:  Umugabo yafashwe na polisi yinjiye mu rugo rwa Rihanna agiye kumusaba ko bashyingiranwa

Inkuru Wasoma:  Umugabo we yaburiwe irengero, inzu igiye kumugwaho.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved