Mu minsi yashize nibwo hamenyekanye amakuru ko umunyarwenya Nyaxo ndetse na bagenzi be bari bafungiwe mu gihugu cy’u Burundi. Ubwo byakomeje kuvugwa hashize ibyumweru bijya kuba bibiri aba ngaba baratashye. Nyamara nubwo aba bari bafunzwe ntabwo impamvu yabiteye yakunzwe kuvugwaho rumwe cyane ko hari amakuru yacicikanaga ngo yaba yaritambitse mu nzira Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yari kunyuramo.
Bivugwa ko ubwo aba bari mu nzira Perezida w’u Burundi yagombaga gucamo, babwiwe kuva muri iyo nzira ariko bakanga, bigatuma batabwa muri yombi. Gusa amakuru y’imvaho atangwa na Ht Top tv, avuga ko ubwo Nyaxo yajyaga i Burundi yari yajyanye na mugenzi we bakorana uzwi nka Ramy Boy ndetse na murumuna we Nyaxe, nyuma bagezeyo ngo bahuye n’inshuti zabo z’Abarundi zigera kuri enye. Bivugwa ko aba basore bagiye mu Burundi ariko bakaza gukorera amakosa ku kibuga cy’indege cya Merkior Ndadaye.
Iki kinyamamakuru gikomeza kivuga ko Nyaxo na bagenzi be bageze ku kibuga cy’indege bwije, abashinzwe umutekano bababaza icyo baje gukora, umwe muri bo yavuze ko hari umuzigo baje gufata undi avuga ko baje gutegereza mugenzi wabo uvuye i Dubai. Nk’uko bivugwa uku kunyuranya kw’aba basore kwatumye abashinzwe umutekano babashidikanyaho cyane.
Abashinzwe umutekano ntibabitinzeho cyane, k’uko bahise basaba aba basore gutaha bakazagaruka ejo habona dore ko bwari bwije, maze aba bahungu ntibabyumva neza batangira guterana amagambo ari nako bafata amatelefone yabo batangira kwifotoreza kuri iki kibuga cy’indege. Nk’uko bivugwa uku kwifotoreza ku kibuga cy’indege kwari ukwerekana ko bagiye mu Burundi n’indege nyamara ngo baciye ku butaka.
Ubwo batangiraga kuhifotoreza, abashinzwe umutekano barababujije, baranga ndetse umwe muri bo abwira abashinzwe umutekano nabi, abashinzwe umutekano bavuga ko ari imyitwarire yabo mibi yatumye batabwa muri yombi ngo bajye gusobanura impamvu babikoze.