Staff Sgt. Patrick Ruzage, Umupolisi yo mu Mujyi wa Edmonton muri Canada, yatangije umushinga wo komeka ku myenda akarango k’ururimi Umupolisi ashobora kuvuga bigamije gufasha abaturage kwisanzura mu ndimi bumva neza igihe basaba serivisi.
Staff Sgt. Ruzage amaze imyaka 25 muri Polisi ya Edmonton akoresha ururimi rw’Ikinyarwanda n’Igiswahili mu kazi ke.
Uyu mugabo yahisemo gutangiza umushinga wo gushyira ku myenda akarango k’urundi rurimi umuntu ashobora kuvuga, kakomekwa mu gatuza nk’ahashyirwa amazina y’Abapolisi bo mu Rwanda.
Ruzage yabwiye CBC ko Edmonton y’ubu ituwe n’urunyurane rw’abantu benshi ku buryo uyu mushinga wo gushyira ururimi avuga ku myenda byafasha.
Umushinga watangijwe muri Gashyantare 2025, hifashishwa uburyo bwo komeka amagambo ku myenda bigamije gufasha abaturage kumenya izindi ndimi bashobora kuvuga.
Magingo aya, Abapolisi ba Edmonton bambara imyambaro iriho indimi bavuga ni abo mu ishami rikorera mu Burengerazuba bw’umujyi. Indimi bambara ni 71 zirimo Punjabi, Urdu, Cantonese, Mandarin, Basa, ururimi rwa Romania, urwa Ukraine, Igifaransa, Igiswahili, Ikinyarwanda n’izindi.
Kuva mu 2019, Polisi ya Edmonton yatangije ishami rishinzwe kwigisha indimi mu bapolisi kugira ngo bashobore gutanga serivisi nziza kuri buri muturage.
Mu 2024, iri shami ryashyizeho porogaramu ya mudasobwa ifasha Abapolisi n’abandi bantu gusemura mu ndimi zitandukanye, ndetse igihe Ruzage yagezaga umushinga wo gushyira amazina ku myambaro wakiranywe yombi.
Ubushakashatsi bwakorewe muri aka gace, bwagaragaje ko hari abakozi 400 barimo n’abapolisi bakoresha indimi zo mu bihugu bakomokamo.
Edmonton ivugwamo indimi zirenga 100
Mu 2021, Umujyi wa Edmonton wari utuwe n’abarenga miliyoni baturuka mu bice binyuranye by’Isi, biwushyira mu mijyi itanu ituwe n’abantu benshi muri Canada.
Imibare igaragaza ko muri uyu mujyi havugwa indimi 125, ariko ku kigo cyigishirizwamo abantu bashya indimi, hari abantu 800 bari kwiga n’abandi 1200 bategereje gutangira ishuri.
Ruzage yahamije ko iyi gahunda yatumye bashobora gusabana n’abaturage bahura na bo buri munsi, ndetse yizeye ko izakwirakwira no mu bindi bice.
Ati “Ubusabane tugirana n’abaturage, by’umwihariko abimukira bagiye muri Canada bwariyongereye, byanga bikunda uko bafata polisi biratandukanye cyangwa ntibaba banakeka ko muri polisi harimo umuntu uvuga ururimi rwabo.”
Ruzage ahamya ko gushyira ku myambaro ururimi umuntu avuga byorohereza abaturage kumenya uwo bashobora kugana, akamufasha mu rurimi yumva hatitabajwe umusemuzi.