Haringingo yaciye amarenga yo gutandukana na Rayon sport nyuma yo kuyihesha igikombe

Kuwa 3 Kamena 2023 ubwo Rayon sport yamaraga kwegukana igikombe cy’amahoro, umutoza wayo Haringingo Francis yavuze ko bigoye gukomezanya n’igi kipe. Rayon sports yatsinze mukeba wayo igitego 1-0, nyuma y’umukino Haringingo aca amarenga ko yamaze gutandukana na Rayon sports ahubwo agiye gushaka aho ajya gutoza hanze y’u Rwanda.

Haringingo yavuze ko amaze igihe kinini muri shampiyona y’u Rwanda bityo agiye kureba uko yasohoka. Ati”nibaza y’uko gukomezanya na rayon sports bizaba bigoye, ariko ni ukureba andi mahirwe umuntu azaba afite, ariko njye ndareba gusohoka.” Yakomeje avuga ko byamushimishije kuba atwaye igikombe ari muri iyi kipe, avuga ko cyamuryoheye, aho abafana babashyigikiye, abayobozi, mbese kuri we akaba yabihaye agaciro.

Inkuru Wasoma:  Bénin yaciwe amande nyuma y’amakosa yakoreye mu mukino w’Amavubi

Muri Kamena 2022 nibwo Haringingo yasinye amasezerano y’umwaka umwe wo gutoza Rayon sport nyuma y’uko yari avuye muri Kiyovu sports. Haringingo yagizwe umutoza wa Police FC muri 2019. Muri 2017 ubwo yavaga muri Vital’O yo mu Burundi, yagizwe umutoza wa Mukura VS, aho yanayihesheje igikombe cy’amahoro mumwaka wakurikiyeho itsinze Rayon sports.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved