Bamwe bavuze ko uyu muhanzi yari yishyuwe ngo ajye muri urwo rusengero, ariko we ahamya ko nta Pasiteri washobora kugura ukwemera cyangwa imyizerere ye.
Harmonize yamaganye abamuvuzeho amagambo mabi, kubera ko babonye yagiye mu rusengero kandi ubusanzwe ari Umusilamu. Ifoto igaragaza uwo muhanzi yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga, imwerekana yambaye ikoti n’ipantalo byiza (Costume) apfukamye mu rusengero Umupasiteri amushyize ukuboko mu mugongo arimo amusengera.
Harmonize muri uko gupfukama hasi, agaragara azamuye amaboko mu kirekire, yubitse umutwe mu gihe Pasiteri arimo amusengera. Ibyo rero byavugishije benshi, bibaza igituma ajya gusengera mu nsengero za gikirisitu kandi bizwi ko ari Umuyisilamu.
Ikinyamakuru Tuko cyatangaje ko mu gusubiza abo bavuze amagambo atandukanye kuri uwo muhanzi kuko yagiye mu rusengero, Harmonize yashyize ubutumwa ku rubuga rwa Instagram, ashimangira ko atazigera areka kujya mu rusengero nubwo ari Umuyisilamu.
Harmonize yagize ati, “Iyo uhaye Imana ugutwi kwawe, Satani yinjira mu matwi ya ba bandi baba bakuri hafi. Nubwo wavuga ko utazigera wumva ibyo Satani akubwira, nta kabuza uzisanga wamwumvise, kuko azakuvugisha anyuze mu bantu”.
Harmonize yemeje ko yagiye muri urwo rusengero, kuko yiyumvagamo ko ari ahantu Imana yashobora kuvugana nawe.
Yakomeje agira ati, “Hari ibintu byinshi cyane bibera mu Isi. Birashimishije kubona ukuntu hari n’abavuze ko nishyuwe kugira ngo njye gusengera muri ruriya rusengero. Ariko nta Mupasiteri washobora kugura ukwemera cyangwa imyemerere yanjye”.
Harmonize yakomeje agira ati, “Nishimira cyane kuba ndi Umuyisilamu. Kandi iteka ryose nzahora njya mu rusengero”.
Uwo muhanzi yemeje ko azakomeza kujya mu nsengero zigisha iby’ukuntu Imana ibaho kandi ari nziza.